Uko wahagera

Ubutegetsi bwa Irani Bwafunze Umunyamakuru Reza Valizadeh


umunyamakuru Reza Valizadeh
umunyamakuru Reza Valizadeh

Ubutegetsi bwa Perezida Biden buravuga ko burimo gukurikirana ikibazo cy’ifungwa ry’Umunyamerika ukomoka muri Irani.

Uyu ni we munyamerika wenyine watawe muri yombi n’ubutegetsi bwa Irani kuva habaho igikorwa cyo guhererekanya imfungwa hagati y’ibihugu byombi mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize.

Mu gisubizo yahaye Ijwi ry’Amerika, ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko izi amakuru y’uko uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’Amerika yaba yarafatiwe muri Irani.

Reza Valizadeh, yahoze ari umunyamakuru wa Radio Farda, iva inda imwe n’Ijwi ry’Amerika. Yagiye i Tehran mu kwezi kwa kabiri gusura umuryango we nyuma y’imyaka 14 yari amaze hanze y’icyo gihugu nkuko ubutumwa bwe buheruka ku rubuga X bubigaragaza.

Irani ntireba neza radio Farda n’irindi tangazamakuru rikorera mu Burayi n’Amerika mu rurimi rw’Igiperesi. Iribona nk’irishobora gutuma abaturage bakangukira kwanga no kwamagana ubutegetsi bw’igitugu buriho muri icyo gihugu.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yavuze ko irimo gufatanya n’Ubusuwisi buyunganira mu bibazo birebana na Irani kureba uko babona amakuru yisumbuye kuri iki kibazo.

Forum

XS
SM
MD
LG