Abaganga bo muri Palestina baratangaza ko abantu 23 bishwe n’ibisasu indege z’intambara za Isirayeli zasutse ku ntara ya Gaza kuri iki cyumweru.
Aba baganga bavuze ko kimwe cya kabiri cy’abapfuye baguye mu majyaruguru y’iyi ntara aho Isirayeli ivuga ko irasa mu rwego rwo kubuza abarwanyi b’umutwe wa Hamasi kwisuganya.
Abanyepalestina baravuga ko ibi bitero by’indege z’intambara n’ibigabwa n’ingabo za Isirayeli zirwanira ku butaka ari icyo bise ‘itsembabwoko’.
Baravuga bigamije kumaraho abaturage bo mu mijyi ibiri yo mu ntara ya Gaza mu rwego rwo kugirango habe akarere kadatuwe kameze nk’urukuta hagati ya Isirayeli n’ahandi hatuwe muri Palestina. Isirayeli irabihakana ikavuga ko ikurikiranye abarwanyi b’umutwe wa Hamasi bagaba ibitero bavuye muri utwo turere.
Abaganga baravuga ko abandi banyepalestina 13 baguye mu bitero binyuranye mu mazu yo mu mijyi ya Lahiya na Jabalia ahabarizwa inkambi y’impunzi nini kurusha izindi indwi zisigaye. Ubu ni ho hibasiwe cyane n’ibitero bya Isirayeli.
Kugeza ubu, Isirayeli ntacyo iratangaza ku bitero yagabye mu majyaruguru ya Gaza ariko kuwa gatandatu yohereje andi masibo y’ingabo aho mu mujyi wa Jabaliya yunganira batayo ebyiri zari zihansanzwe.
Forum