Uko wahagera

Ubwongereza Buzasaba ONU Gufata Umwanzuro ku Ntambara yo muri Sudani


Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yamaganye ibitero umutwe w’abarwanyi ba Rapid Support Forces (RSF) ugaba ku basivili muri Sudani mu gihe Ubwongereza buvuga ko buzasaba inama ya ONU ishinzwe amahoro n’umutekano ku Isi gufata umwanzuro kuri iyi ntambara imaze amezi 18.

Iyi ntambara yatangiye mu kwa kane umwaka wa 2023, hagati y’ingabo za leta ya Sudani n’umutwe wa Rapid Support Forces wayihometseho, mbere y’uko ubutegetsi muri icyo gihugu busubizwa mu maboko y’abasivili.

Kugeza ubu iyi ntambara iza ku isonga ku isi mu zimaze gukura mu byabo umubare munini w’abaturage. Yatumye imvuru zishingiye ku moko ziyongera ahanini ziterwa n’abarwanyi ba RSF.

Impirimbanyi z’uburneganzira bwa muntu zivuga ko mu kwezi gushize, abo muri uyu mutwe bahitanye Abantu 124 mu mudugudu wo muri leta ya El Gezira. Abo muri uyu mutwe barabihakana bakavuga ko byakozwe n’abawigometseho.


Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, avuga ko atewe impungenge n’umubare munini w’abasivili bicwa, abafungwa n'abakurwa mu byabo, ibikorwa byo gufata ku ngufu abakobwa n’abagore, ubusahuzi no gutwika imirima y’abaturage.

Umuvugizi wa ONU, Stephane Dujarric, yavuze ko abakora nk’ibyo bica amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu bakwiriye kubibazwa.

Forum

XS
SM
MD
LG