Umuherwe Elon Musk ateye inkeke bamwe mu bayobozi ba Leta zunze ubumwe z’Amerika kubera umubano afitanye na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya.
Intandaro ni “The Wall Street Journal,” ikinyamakuru gifite icyicaro gikuru mu mujyi wa New York. Yasohoye inkuru kivuga ko Elon Musk amaze byibura imyaka ibiri agirana ibiganiro byinshi by’ibanga na Putin.
Nyuma yacyo n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye byikoreye ubushakashatsi nabyo biza kugera ku mwanzuro umwe. Kuganira si cyo kibazo. Ikibazo ni ibyo bavugana.
Musk ni we mukire wa mbere kw’isi. Mu mitungo ye harimo sosiyete ikora imodoka zitwa Tesla. Ni we nyiri imbuga nkoranyambaga X yahoze ari Twitter. Yayiguze mu 2022. Afite kandi sosiyete ikora ibyogajuru yitwa SpaceX, n’ishami ryayo ryitwa Starlink, ritanga internete.
Elon Musk akorana na minisiteri y’ingabo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ikigo cy’igihugu cy’Amerika NASA gishinzwe ibyogajuru bya gisivile n’ubushakashatsi bwo mu kirere. Ni aha ateye impungenge z’uko ashobora gutanga amabanga akomeye yo mu rwego rwo hejuru y’ibyerekeye ikoranabuhanga n’umutekano wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Musk yigeze gutangaza mu 2022 ko yavuganye na Perezida Putin inshuro imwe rukumbi. Ariko “Wall Street Journal” yo yemeza ko nyuma yaho bavuganye inshuro nyinshi.
Uburusiya buvuga ko iki kinyamakuru kibeshya. Umuvugizi wa perezidanse yabwo, Dmitry Peskov, nawe yabwiye abanyamakuru ko Musk na Putin bavuganye koko rimwe gusa mbere y’umwaka w’2022, ariko ko batigeze bongera nyuma yaho.
Ijwi ry’Amerika yabajije minisiteri y’ingabo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika icyo ibivugaho. Mu butumwa bwa imeyeli, umuvugizi wayo Sue Gough yarashubije, ati: “Twabonye inkuru ya “Wall Street Journal” ariko ntitwabasha kumenya ukuri kwayo.
Twabohereza kwa Musk mukamwibariza ibirebana n’ibiganiro bye bwite. Gusa dusaba buri wese ufite uburenganzira bwo kugera ku mabanga akomeye y’igihugu kubahiriza amabwiriza ngenderwaho yabugenewe, no kutumenyesha abanyamahanga bafitanye umubano n’abo bavugana.” Ijwi ry’Amerika yisunze kandi abahoze mu nzego z’umutekano kugirango isobanukirwe inkeke z’ibiganiro bya Elon Musk na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya.
Paul Pillar yahoze ari mu buyobozi bwa CIA, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi mu mahanga. Ubu yigisha muri kaminuza yigenga y’Abayezuwiti yitwa Georgetown mu murwa mukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Washington DC.
Yabwiye Ijwi ry’Amerika, ati: “Ntagushidikanya ko Uburusiya bushakisha inzira zose zishoboka kugirango bubashe guhangana na Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba bw’isi. Imwe muri zo ni ugukoresha umuntu w’igikomerezwa nka Musk.”
Larry Pfeiffer yabaye umukuru w’ibiro by’umuyobozi mukuru wa CIA. Yahoze kandi ari umuyobozi mukuru w’ibiro bya perezidanse y’Amerika bifatirwamo ibyemezo by’ibanga rikomeye cyane byitwa “White House Situation Room.”
Yabwiye Ijwi ry’Amerika, ati: “Niba izi nkuru kuri Musk ari ukuri, nta kuntu bitantera impungenge. Putin afite inzego z’umutekano zisamira hejuru ikintu icyo ari cyose kizigeza ku banyamahanga b’ibihangange bashobora kubugereza ku bayobozi b’ibihugu byabo no kubumvisha ibirebana n’inyungu zabwo.”
Aba bagabo bombi, ndetse n’abandi batandukanye bo mu nzego z’umutekano, ariko na none basobanura ko kuganira bidafite aho bihuriye no gukora ikintu kinyuranyije n’amategeko. Bagira, bati: “Abanyamerika bafite uburenganzira bwo kuvugana n’uwo bashatse wese.
Umushoramali, by’umwihariko, ashobora kuba afite impamvu zumvikana zo kugira bene biriya biganiro. Ikibazo ni uko gusa yajya nko mu byo kuvuga ibya politiki. Byo bishobora gutera inkeke inzego z’ubutasi. Ikindi kibazo cyaba guhisha ko avugana n’abayobozi b’abanyamahanga. Bishobora gukurikiranwa n’amategeko mpanabyaha.”
Hagati aho, mu bya politiki mu matora arimo aba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kugera ku wa kabiri w’icyumweru gitaha, Elon Musk ashyigikiye cyane kandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani, Donald Trump, akoresheje imbuga X, n’amamiliyoni y’amadolari. (VOA)
Forum