Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, amatora ashigaje iminsi itandatu kugirango abe arangiye. Leta zibyiganirwa cyane ziteguye urugomo.
Imijyi ya Philadelphia muri leta ya Pennsylvania, Detroit muri leta ya Michigan, na Atlanta muri leta ya Georgia ni imwe uwari umukuru w’igihugu, Donald Trump, yareze cyane ko yibweyo amajwi mu matora yo mu 2020.
Ibi birego muri rusange ni byo byabaye intandaro y’igitero cy’abayoboke be ku ngoro y’inteko ishinga amategeko y’igihugu kw’itariki ya 6 y’ukwa mbere 2021.
Abayobozi b’iyi mijyi by’umwihariko babikuyemo amasomo, none ibiro by’amatora n’amabarura y’amajwi babigose n’inzitiro z’ibyuma n’ibirahure bitamenwa n’amasasu. Janice Winfrey akuriye amatora mu mujyi wa Detroit.
“Twashyize ibirahure bitamenwa n’amasasu ku madirishya. Twavuguruye ibyuma bifata amashusho hanze n’imbere. Twateganyije imyambaro yigariye ku bakozi b’amatora. Turakora byose kugirango twese tugire umutekano.”
Uretse leta za Pennsylvania, Michigan, na Georgia, n’izindi zitandukanye, nka Wisconsin na Arizona, nazo zafashe ingamba zikaze z’umutekano w’amatora. Hose bavuga ko ibizava mu matora bishobora kuzateza amakimbirane.
Bahera ko ibipimo by’amajwi y’abashobora gutora byerekana ko kandida Trump w’ishyaka ry’Abarepubulikani na kandida Kamala Harris w’Abademokarate begeranye cyane kugeza n’ubu. Biteze ko hashobora kuzaba imyivumbagatanyo n’imvururu. (Reuters)
Forum