Itsinda ry'abaganga muri Sudani n'Umuryango w'Abibumbye bavuga ko ibitero by'abarwanyi b’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Force, RSF, mu burasirazuba bushyira hagati byaguyemo abantu barenga 120 mu mujyi umwe.
Ni byo bitero RSF iheruka kugaba ku ngabo z’igihugu cya Sudani nyuma yo gutakaza abasilikare n’ahantu henshi mu karere.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika, Associated Press, bibitangaza, umuryango w'abibumbye kuwa gatandatu wavuze ko abarwanyi ba RSF bigabije uburasirazuba n’ibice by’amajyaruguru y'intara ya Gezira, hagati y'itariki ya 20 n’iya 25 z’uku kwezi kwa 10.
Associated Press ivuga ko baharashe abasiviri kandi bafata abagore n’abakobwa ku ngufu.
Urugaga rw’abaganga rwavuze ko abantu 124 bishwe kandi ko abandi 200 bakomerekeye mu mujyi wa Sariha. Urwo rugaga rwongeyeho ko iryo tsinda, ryanarundanyirije hamwe abantu babarirwa mu 150.
Urugaga rw’abaganga rwahamagariye akanama ka ONU gashinzwe umutekano , kwotsa igitutu RSF “igafungura imihora” kugirango imiryango itanga imfashanyo, ibashe kugera ku baturage mu midugudu yagizweho ingaruka n’intambara.
Forum