Igitero Isirayeli yagabye kuri Irani cyangije ibikorwa remezo mu bigo bibiri bya gisirikare biri ahantu habiri hari haragizwe ibanga mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’umurwa mukuru, Tehran.
Ibi byerekanwa n’amafoto yafashwe n’ibyogajuru, yagenzuwe kuri iki cyumweru n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press.
Ahambere hagabwe igitero mu minsi yashize impuguke zatangaje ko hakorerwaga ibijyanye no gucura intwaro za nukiriyeri naho aha kabiri Irani yahacuriraga ibitwaro bya kirimbuzi.
Zimwe mu nyubako zangiritse ziri mu kigo cya gisirikare cya Parchin aho ikigo mpuzamahanga gishinzwe kugenzura ibya nukiliyeri gikeka ko mu gihe cyashize Irani yahakoreraga igerageza ku bintu biturika ku rugero rwo hejuru bishobora gukoreshwa intwaro za nukiliyeri.
Ahandi Isirayeli yagabye igitero ni hafi y’ikigo cya gisirikare cya Khojir aho abahanga bavuga ko Irani ihafite umuyoboro unyura mu kuzimu ikagera ahantu icurira ibisasu bya misile.
Kugeza ubu Irani ntiremera ko Isirayeli yangije ibikorwa byayo byari muri ibyo bigo byombi, n'ubwo kuwa gatandatu yari yavuze ko ibitero bya Isirayeli byabereye aho hantu byahitanye abaturage bane.
Igisirikare cya Isirayeli n’intumwa z’umuryango w’Abibumbye ziri muri Irani ntibabonetse ngo bagire icyo babivugaho. Ariko umuyobozi w’ikirenga wa Irani, Ayatollah Ali Khamenei, yavuze ko igitero Isirayeli yagabye kuri Irani kidakwiriye gukabirizwa cyangwa gukerenswa. Gusa ntiyavuze ko izihimura kuri Isirayeli.
Ministri w’intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, we yavuze ko ibitero bya Isirayeli byashegeje Irani kandi byageze ku ntego yabyo
Forum