Uko wahagera

Igitero cy'Umwiyahuzi Cyahitanye Abantu 8 muri Pakistani


Uwo mwiyahuzi yari kuri moto ya tuku tuku hafi y’umujyi wa Mir Ali mu ntara ya Khyber Pakhtunkhwa
Uwo mwiyahuzi yari kuri moto ya tuku tuku hafi y’umujyi wa Mir Ali mu ntara ya Khyber Pakhtunkhwa

Igitero cy’umwiyahuzi kuri bariyeri ya gisirikari cyahitanye abantu umunani, gikomeretsa abandi batanu mu burengerazuba bwa Pakistani.

Uwo mwiyahuzi yari kuri moto ya tuku tuku hafi y’umujyi wa Mir Ali mu ntara ya Khyber Pakhtunkhwa nk’uko byemezwa na polisi muri ako gace.

Mu bapfuye harimo abapolisi bane, abasirikari babiri n’abasivili babiri. Icyo gitero cyabereye mu gake kegereye umupaka uhuza Pakistani na Afuganistani.

Ibitero nk’ibyo bikomeje kwiyongere muri Pakistani kuva Abatalibani basubiye ku butegetsi muri Afuganistani mu 2021.

Polisi muri ako gace yavuze ko abakomeretse bajyanywe mu bitaro.

Umutwe wa Aswad ul-Harb, utazwi cyane, wigambye icyo gitero. Ikindi gitero cy’umwiyahuzi na none cyahitanye abapolisi 10 hafi y’umupaka n’Afuganistani muri iki cyumweru.

Umwaka ushize muri Pakistani habaye ibitero 29, by’abiyahuzi byahitanye abantu 329.

Forum

XS
SM
MD
LG