Uko wahagera

Esipanye Yasenye Umuhora Abimukira Binjiriyemo Bavuye muri Siriya


Polisi yo muri Esipanye kuri uyu wa kane yatangaje ko yasenye umuhora bikekwa ko abimukira 70 b’abanyasiriya n’abanyalijeriya binjiriyemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ko bataye muri yombi abantu batatu.

Mu itangazo ryayo, polisi yavuze ko abimukira bishyuye agaco kambutsa abantu mu buryo bwa magendu amadorali 10.800 buri wese ku ngendo mu twato duto buvuye muri Alijeriya bujya muri Esipanye. Byari mbere yo gukomeza urugendo rwerekeza mu bindi bihugu byo ku mugabane w’Uburayi.

Iryo tangazo ryongeyeho ko ubwo bwato butigeze bufata ingamba z'umutekano mu bijyanye n’amazi cyangwa ibiribwa, bikaba byarateje akaga gakomeye ku buzima bw'abimukira, ubwo ako gatsiko kakoreshega urugomo ku batashoboye kwishyura ku gihe.

Polisi yavuze ko abimukira bazahaye bikomeye mu mibereho mibi i Madrid no mu bice byegereye Toledo, mbere yo gukomeza urugendo rujya muri Esipanye no mu bindi bihugu by’Uburayi by’umwihariko mu Budage.

Abategetsi bataye muri yombi abantu batatu bo mu gace ka Toledo, barimo umuyobozi w'iryo tsinda wafunzwe. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG