Uko wahagera

Igitero cy'Ingabo za Isirayeli Cyahitanye Abasirikare Batatu ba Libani


Igitero cya Isiraheli, uyu munsi kuwa kane cyahitanye abasirikare batatu ba Libani mu majyepfo y’iki gihugu, mu gihe Ubufaransa bwakiriye inama yo kwegeranya inkunga ku ngabo za Leta ya Libani, ibonwa nk’ikintu gikewe cyane mu buryo ubwo ari bwo bwose bwo gushakira umuti intambara iri hagati ya Isiraheli n’umutwe wa Hezbollah, binyuze muri dipolomasi.

Amakuru aturuka mu bashinzwe umutekano avuga ko abasirikare ba Libani bishwe ubwo barimo guhungisha abantu bakomeretse mu nkengero z'umudugudu wa Yater mu majyepfo y’igihugu. Bishwe mu saa kumi n’iminota 15 za mu gitondo, kw’isaha yo mu karere.

Nta byahise bitangazwa kuri icyo gitero cy’ingabo za Isiraheli, mbere zari zaravuze ko zitarwanya ingabo za Libani.

Aka gace ni kamwe mu turere two ku mupaka, twakubiswe na Isiraheli, mu bitero imazemo ukwezi byo kwihimura ku mutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Irani mu bushyamirane bwaturutse ku ntambara yo mu ntara ya Gaza.

Mu gihe abantu barenga 2.500 biciwe muri Libani n’abarenga miliyoni bateshejwe ingo zabo, nk'uko abayobozi ba Libani babitangaza, inama y'i Paris igamije gukusanya imfashanyo y’ubutabazi no gushyigikira ingabo za Libani.

Minisitiri w’intebe w’agateganyo wa Libani, Najib Mikati, yatangaje ko igihugu ke gishobora kohereza abasirikare 8.000 mu mugambi wo guhagarika imirwano, ariko asaba amahanga inkunga y’amafaranga n’imyitozo ya gisirikare.

Umutwe wa Hezbollah wavuze ko abarwanyi bawo, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, basakiranye n’ingabo za Isiraheli ku mupaka wa Libani mu mujyi wa Aita Al-Shaab. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG