Uko wahagera

Ubushinwa n'Ubuhinde Byiyemeje Gukura Igitotsi mu Mubano Wabyo


Ministri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi na Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa.
Ministri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi na Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa.

Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa na Ministri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi bashimangiye ko hakenewe ubufatanya hagati y’ibihugu byabo.

Babyemeje kuwa gatatu mu nama ya mbere bagiranye mu myaka itanu ishize. Ni inama bagiranye ku ruhande mu gihe harimo haba inama ihuza ibihugu biri mu muryango wa BRICS ibera mu mujyi wa Kazan wo mu Burusiya.

Ibiganiro hagati ya Jinping w’Ubushinwa na Nerendra Modi w’Ubuhinde byabaye nk’ibikura igitotsi hagati y’ibi bihugu by’ibihangange ku mugabane w’Aziya, cyari cyarabyitambitse igihe ingabo zirinze umupaka w’ibihugu byombi zakozanyagaho mu mwaka wa 2020.

Amashusho yanyuze kuri za televiziyo yerekanye abakuru b’ibihugu byombi bakorana mu ntoke mbere yo kwinjira mu nama. Yabaye nyuma y’iminisi guverinema z’ibihugu byombi zumvikanye ku buryo bwo gucubya icyuka kibi gishingiye ku kutumvikana ku mupaka w’ibihugu byombi aho abasirikare babarirwa mu bihumbi bari barakambitse kuri buri ruhande biteguye intambara kuva mu mwaka wa 2020.

Itangazo ryasohowe na ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Ubuhinde riravuga ko aba bategetsi bombi bemeje ku buryo buhamye kandi bwa gicuti umubano utajegajega hagati y’Ubushinwa n’Ubuhinde kandi ko uzagira byinshi uhindura ku mahoro n’uburumbuke mu karere ibihugu byombi biherereyemo no ku isi muri rusange.

Forum

XS
SM
MD
LG