Uko wahagera

Umubare w'Abimukira Baturuka muri Megizike Baza muri Amerika Waragabanutse


Inzego z’ubutegetsi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ziratangaza ko umubare w’abantu batabwa muri yombi kubera kuza muri Amerika bambutse umupaka wa Megizike mu buryo butemewe n’amategeko wamanutse kuri karindwi ku ijana mu kwezi kwa cyenda.

Birashoboka ko ari yo mibare ya nyuma ya buri kwezi ishyizwe ahagaragara mbere y’amatora ateganijwe mu kwezi gutaha muri Amerika kuva umukandida w’Abarepubulikani Donald Trump ashyize imbere ikibazo cy’abimukira muri gahunda ye yo kwiyamamaza.

Abashinzwe kugenzura imipaka mu kwezi kwa cyenda bataye muri yombi abantu 54000 bambuka imipaka mu buryo butemewe n’amategeko. Ni wo mubare muke ugaragaye kuva mu kwezi kwa munani 2020 ubwo iyi mibare yatangira kwegeranywa.

Umupaka wa San Diego wongeye kuza ku isonga mu yambukirwaho n’abantu benshimu buryo butemewe n’amategeko.

Mu mwaka w’imiyoborere ushize warangiye taliki 30 z’ukwezi kwa cyenda, abatawe muri yombi bagera kuri miliyoni 1.53. Ni nyuma y’uko mu myaka ibiri ishize abafatwaga buri mwaka bageraga kuri kiliyoni ebyiri.

Forum

XS
SM
MD
LG