Ingabo z’umutwe wa Rapid Support Forces zirwanya ubutegetsi buriho muri Sudani zagabye igitero mu midugudu yo mu burasirazuba bwa leta ya El Gezira zihitana abantu 25.
Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zavuze ko ibyo byabaye nyuma y’uko Abuagla Keikal, umwe mu basirikare bakuru bo mu mutwe wa RSF ukomoka muri iyo leta awuvuyemo akajya mu ngabo za guverinema.
Mu gihe abarwanyi b’umutwe wa RSF bari bibasiye iyi leta kuva mu kwezi kwa cumi n’abiri umwaka ushize, ingabo za Keikal zarabakumiriye zirengera abasivili bahatuye.
Ariko nyuma y’uko avuye muri izo ngabo akinjira mu ngabo za leta ku cyumweru, umubare munini w’ingabo za RSF ziroshye muri ako gace mu cyo impirimbanyi zafashe nk’ukwihimura. Baravuga ko zasahuye zikica n’abaturage. Baravuga ko muri iki gihe noneho hatari ingabo zirengera abaturage zishyira zikizana muri ibyo bikorwa by’ubugizi ba nabi.
Itsinda riharanira demukarasi ryitwa “Rufaa Resistance Committee”, ku wa kabiri ryatangaje ko kuva ku cyumweru, abantu 25 biciwe mu mujyi wa Rufaa no mu midugudu iwukikije. Abaturage benshi b’uyu mudugudu bakuwe mu byabo. Hari amakuru aturuka mu byegeranyo bitandukanye yemeza ko hari n’abafashwe ku ngufu
Abaturage b’umujyi wa Hilalia baravuga ko babonye ingabo za RSF zisahura mu masoko no mu mazu avurirwamo abarwayi. Ingabo za RSF kuwa kabiri zatangaje ko zirukanye ingabo za leta mu mujyi wa Tamboul.
Forum