Kuri uyu wa Kabiri komisiyo y’u Rwanda ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, yasubije mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi mu mashyamba ya Kongo bagera kuri 62
Abo biganjemo urubyiruko, abagabo, n’abagore. Ni igikorwa cyabereye mu kigo cy’i Mutobo mu karere ka Musanze. Cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye na bamwe mu bahagarariye ibihugu by’amahanga, inzego z’umutekano, za minisiteri n’ubuyobozi mu nzego z’ibanze.
Muri uyu muhango Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi yatanze ibikoresho kuri bamwe muri bo bize imyuga itandukanye irimo ububaji, gukanika, kudoda n’indi.
Muri basezerewe mu mitwe yitwaje intwaro yahoze mu mushyamba ya RDC, harimo abahakuye ubumuga, imvune n’ibikomere bitandukanye. Aba bahawe guhabwa ubuvuzi bw’ibanze muri iki kigo cya Mutobo.
Umuryango uharaniria uburenganzira bwa muntu Cladho usaba ko Leta y’u Rwanda yakwita kuri aba Banyarwanda bakagenerwa ubuvuzi bwihariye.
Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe y’abarwanyi yatangiye gukora mu mwaka wa 1997. Ubuyobozi bwayo buvuga ko kugeza ubu bamaze gusubiza mu buzima busanzwe abarenga 7000.
Forum