Umutwe wa Hamas wemeje ku mugaragaro k'umuyobozi wawo, Yahya Sinwar, yishwe koko. Uvuga ariko ko utazarekura ingwate yatwaye bunyago igihe cyose intambara itararangira.
Mu butumwa ku bayoboke babo yanyujije ku mashusho ya videwo kuri televiziyo nyarabu Al Jazeera ya Katari, umuyobozi wungirije wa Hamas ariko akaba aba muri Katari, Khalil al-Hayya, aravuga ngo “Turaririra umutware w’igitangaza, umuvandimwe wacu wiyemeje kudupfira ku bushake bwe, Yahya Sinwar, Abu Ibrahim."
Ni gutyo Hamas, umunsi umwe nyuma ya Isiraheli, nayo yemeje ku mugaragaro ko umuyobozi mukuru wayo yishwe koko.
Umugaba mukuru w’igisirikare cya Isiraheli, General Herzi Halevi, yarahiriye ko batazahagararira kuri Sinuar. Ati: “Tuzarwana kugera igihe tuzafatira abaterabwoba bose bagize uruhare mu gitero cyo kw’itariki ya 7 y’ukwa Cumi 2023.”
Khalil al-Hayya, mu butumwa bwe, nawe yavuze ko “Ingwate bazazigumana kugera igihe intambara izarangirira.”
Ati: “Ntibazataha. Keraka gusagarira abaturage bacu muri Gaza nibihagarara.”
Ku ngwate 251 Hamas yanyaze, 97 baracyaboshye. Ariko Isiraheli ikeka ko 34 muri bo bashobora kuba barapfuye, n’ubwo itarabona imirambo yabo.
Forum