Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye kuri Sahara y’Uburengerazuba, Staffan de Mistura, yatanze igitekerezo cyo kuyigabanyamo kabiri, hagati ya Maroke n’umutwe wa Polisario, kugirango iki kibazo kirangire.
Sahara y’Uburengerazuba ni igihugu gikize cyane kuri “phosphate”. Yahoze ari koloni ya Espanye kugera mu 1975.
Espanye iyivuyemo, Maroke yahise iyigarurira. Abaturage bayo nabo bashinze umutwe w’inyeshyamba witwa Polisario, batangira kurwanirira ubwigenge bwabo. Polisario icumbitse muri Alijeriya.
Mu 1984, Umuryango w’ubumwe bw’Afrika wemeye Sahara y’Uburengerazuba nk’umunyamuryango ku rwego rumwe n’ibindi bihugu biwugize. Maroke yahise yikubita iwuvamo. Yawusubiyemo mu 2017. Intambara hagati y’impande zombi yo iracyakomeza.
Ibihugu bya rutura bimwe na bimwe, kw’isonga Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubufaransa, Isiraheli n’iby’ubwami byo mu kigobe cy’Abarabu, byemera ko Sahara y’Uburengerazuba ari iya Maroke, bityo rero ko iyifiteho ubusugire bwose busesuye. Naho ibindi bihugu 29, cyane cyane by’Afrika n’iby’Abarabu, byafunguriye Sahara y’Uburengerazuba ikimeze nk’ambasade.
Ni muri ibyo byose Umuryango w’Abibumbye ushakisha igisubizo. Muri urwo rwego, Staffan de Mistura, umudipolomate w’imyaka 77 ufite ubwenegihugu bwa Suwede n’Ubutaliyani, yabwiye inama y’Inteko ya ONU ishinzwe umutekano kw’isi ko gucamo kabiri Sahara y’Uburengerazuba byahiha ubwigenge n’ubusugire mu gice cy’amajyepfo yayo, ikindi gice cyo mu majyaruguru yo kikaba icya Maroke, ikaba ari yo ikigiraho ubusugire nk’intara yayo bwite isesuye.
Ariko yasobanuriye inama ko impande zombi, Polisario na Maroke, batemera uyu mushinga. Usibye ko ataribwo ukivuka. Umunyamerika James Baker ni we wawuzanye bwa mbere mu mwaka w’2000 ubwo yari intumwa yihariye ya ONU kuri Sahara y’Uburengerazuba.
Staffan de Mistura asaba ONU kwiga umushinga mu gihe cy’aya mezi atandatu ari imbere.
Forum