Umuryango w'Abibumbye uratangaza ko gushyira mu bikorwa igihano cyo kwicwa muri Leta zunze ubumwe z'Amerika biteye impungenge zikomeye.
Kuri uyu wa kane, abagabo babiri bagomba kunyongwa: Derrick Dearman wo muri leta ya Alabama na Robert Roberson wo muri leta ya Texas.
Inkiko zahamije Derrick Dearman (w’imyaka 35 y’amavuko) ibyaha byo guhotora abantu byibura batanu bose mu kwezi kwa munani 2016. Umwe muri bo yari umutegarugori wari utwite. Azaba abaye uwa gatandatu unyonzwe n’ubucamanza muri Alabama muri uyu mwaka.
Naho Robert Roberson (w’imyaka 57 y’amavuko) yahamwe n’icyaha cyo guhotora, mu kwezi kwa kabiri 2002, umwana we bwite w’umukobwa Nikki wari ufite imyaka ibiri y’ubukure.
Ubuvugizi bwose bwo kubasabira ko baticwa ntacyo bwatanze. None kuri uyu wa gatatu, Umuryango w’Abibumbye nawo wunze mu ry’abandi.
Mw’itangazo yashyize ahagaragara, umuvugizi w’ishami rya ONU rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Seif Magango, avuga ko kwicwa kwabo bizaba bikurikiye inyongwa ry’abandi bantu batandatu mu gihe cy’iminsi 12 mu kwezi gushize muri leta eshanu zitandukanye za Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ati: “Biteye impungenge zikomeye cyane.”
Yongeraho ko “igihano cyo kwicwa kinyuranyije n’uburenganzira bw’ibanze bwa mbere na mbere, ari bwo burenganzira bwo kubaho, kandi ko gishobora no guhitana abantu b’abere.” Na none, ati: “Ibimenyetso byinshi byerekanye ko kitigeze gica ibyaha by’ubuhotozi.”
Kuri leta 50 zigize igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, 23 zaciye igihano cyo kwicwa mu mategeko yazo. Izindi esheshatu, ari zo Arizona, California, Ohio, Oregon, Pennsylvania na Tennessee, ntizagiciye ariko zahagaritse by’agateganyo kugishyira mu bikorwa. (AFP, AP, UN OHCHR)
Forum