Ministri w’Intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, kuri iki cyumweru yasabye Umuryango w’Abibumbye gukura ingabo zawo mu duce tuberamo intambara muri Libani.
Netanyahu yavuze ko ingabo za Isirayeli zasabye kenshi Umuryango w’Abibumbye gukura ingabo zawo muri ibyo bice zivuga ko kuhakorera bizigira ingwate z’abarwanyi ba Hezbollah.
Hagati aho abategetsi bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bemeza ko Isirayeli yaba yamaze kwemeza ibice ishobora kugaba mo ibitero byo kwihimura kuri Irani iheruka kuyigabaho ibitero bya misile.
Televiziyo ya NBC yo muri Amerika iravuga ko ibice Isirayeli ishobora kugaba mo ibitero birimo ibikorwaremezo bya gisirikare n’ibitanga ingufu.
Akarere k’uburasirazuba bwo hagati muri iki gihe kiteguye ko igihe icyo ari cyo cyose rushobora kwambikana.
Intambara hagati ya Isirayeli n’abarwanyi ba Hezbollah bashyigikiwe na Libani na Hamasi muri Gaza zishobora gufata indi ntera.
Irani, igihugu gikungahaye kuri peteroli cyavuze ko Isirayeli niramuka ikigabyeho ibitero izabona akaga gakomeye.
Isirayeli yavuze kenshi ko izihimura kuri Irani kubera igitero yayigabyeho taliki ya mbere y’uku kwezi. Na yo yabikoze mu rwego rwo kwihimura ku bikorwa by’ingabo za Isirayeli muri Gaza na Libani no ku iyicwa ry’abayobozi b’umutwe wa Hamasi n’uwa Hezbollah.
Forum