Uko wahagera

Miliyoni z'Abaturage Muri Leta Ya Florida Ntamashyarazi Bafite Kubera Serwakira Milton


Amapoto y'amashanyarazi n’impombo z’amazi byangiritse kubera Serwakira Milton  yibasiye Leta ya Florida
Amapoto y'amashanyarazi n’impombo z’amazi byangiritse kubera Serwakira Milton  yibasiye Leta ya Florida

Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika abantu miliyoni eshatu babuze amashanyarazi n’impombo z’amazi zirangirika kubera Serwakira Milton yibasiye Leta ya Florida.

Kugeza ubu, abantu bane ni bo bimaze kumenyekana ko bamaze gupfa bazize ingaruka y'iyo serwakira.

Guhera mu ijoro ryo kuwa gatatu kugera mu rukerera rwo kuri uyu wa kane, umuyaga mwinshi waturukaga ku nkombe z’inyanja washegeshe igice kinini cy’amajyepfo ku buryo butari bwitezwe.

Guverineri w’iyi Leta Ron DeSantis yavuze ko Milton ifite ubukana butuma ishyirwa mu rwego rwa gatatu, ariko yizeza ko biteguye guhangana nayo.

Amazu manini, n’amato, yose atuwemo mu bice byinshi bitandukanye byo muri iyi Leta ya Florida yasenyutse ku buryo adashobora gusanwa.

Abakozi b'ubutabazi batabara umuntu wo mu ifasi ya Volusia iri hagati muri Leta ya Florida
Abakozi b'ubutabazi batabara umuntu wo mu ifasi ya Volusia iri hagati muri Leta ya Florida

Serwakira Milton ibaye imwe muzifite ubukana burusha izindi mu myaka ijana ishize. Yashyizwe mu rwego rwa gatatu ukurikije ibipimo bifatirwaho mu gupima ubukana bwa Serwakira.

Iyi yibasiye Florida, yari ifite umuvuduko wa kilometero 193 mu isaha imwe. Ni ukuvugako ifite umuvuduko uruta kure uw’imodoka tubona mu masiganwa.

Ariko, Guverineri Ron DeSantis yumvikanye atanga ikizere ko biteguye guhangana nayo.

"Dufite ibikoresho byinshi by’ubutabazi n’abakozi biteguye. Kandi twizeye ko ibyo bitaza gukenerwa, ariko bibaye ngombwa, turiteguye. Kandi ibyo si ibya Leta yacu gusa, dufite abasirikare bagera 9.000 hagati ya Florida n’izindi Leta."

Imihanda mu bice bitandukanye yuzuranye
Imihanda mu bice bitandukanye yuzuranye

Kugeza ubu impungenge zihari, ni iz’uko hari abantu bashobora kuburira ubuzima bwabo muri ibi biza. Umujyi muto witwa Siesta Key utuwe n’abantu 5.400 ni wo kugeza ubu wakumvikana nk’uwugarijwe n’akaga gakomeye kuko uri mu kirwa.

Uvuye aha ujya ahitwa Tampa Bay ho hatuwe na miliyoni eshatu hari ibirometero 100, abantu baho bari kuburirwa ko badakwiye gusohoka hirindwa ko ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga.

Ibyuma by'ubwubatsi byahanuwe na serwakira Milton mu mujyi wa St. Petersburg
Ibyuma by'ubwubatsi byahanuwe na serwakira Milton mu mujyi wa St. Petersburg

Forum

XS
SM
MD
LG