Uko wahagera

RDC: Abarimu bo mu Mujyi wa Uvira Bigaragambije Basaba Kongezwa Imishahara


Abarimu bigaragambya mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y'Epfo, RDC
Abarimu bigaragambya mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y'Epfo, RDC

Kuri uyu wa gatatu abarimu bigisha mu mashuri ya leta yo mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo bakoze imyigaragambyo yo gusaba ko leta ibaha umushahara ungana n’amadolari y’Amerika 500 mbere y’uko batangira imirimo yo kwigisha abanyeshuri bamaze amezi agera kuri abiri batiga.

Abarimu babarirwa mu magana bo mu mujyi wa Uvira, baherekejwe n’abanyeshuri bazindutse muri iyi myigaragambyo basaba leta kubongeza umushahara ikavanaho n’ubusumbane bavuga ko bugaragara mu bihembo bagenerwa.

Kuva Kavimvira werekeza ku biro by’umujyi wa Uvira, umuhanda wari wuzuye abarimu bamwe muri bo bambaye imyambaro y’umukara, abandi bambaye amasashe y’umukara mu mutwe bafite ibyapa. Bagendaga baririmba bavuza amafirimbi

Jean Pierre Irenge umuyobozi wa Sendika y’abarimu mu karere k’uburezi ka Kivu y’Epfo avuga ko bakoze iyi myigaragambyo mu rwego rwo gusaba leta ko ishyira abarimu mu buzima bwiza, burimo kubaha imishahara myiza. Yagize ati:

“Umushara wa mwarimu ni muke cyane ntushobora kumurangiriza ukwezi, twebwe abarimu turasaba ko baduhe amadorale 500 angana n’amafaranga yo muri Kongo miliyoni 1.5 – mbese ku mwalimu uhembwa make. Nibaduha amadolari 500 tuzakora ibishoboka kugira ngo abanyeshuri bongere bige”

Mwenge Kitungano Apolline ni umwarimu kazi wigisha ku ishuri ribanza rya Ep Katonyera asanga umushahara ungana n’amafaranga yo muri Kongo 242 000 cyangwa amadolari y’Amerika 80 ku kwezi leta ibaha ari mukeya cyane bitewe n’uburyo ubuzima buhenze muri Kongo. Yagize ati:

“Njyewe, umwarimu wo kuri Katonyera, mpembwa amadolari $ 80, nishyura inzu $50, none se $30 azahahira iki abana? Azambabika gute? Azabigisha gute? Ni barwara azabavuza gute?”

Kizehe Jonathan ni umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kagogo. Na we ashimangira ko imibereho yabo atari myiza bitewe n’umushahara muke avuga ko leta ibahemba kuko nta n’ubwishingizi bafite bwo kwivuza

Gusa kubera iyi myigaragambyo y’abarimu imaze iminsi iba muri iki gihugu hari bamwe mu babyeyi bahisemo kuvana abana babo mu bigo bya leta, bajyanwa mu bigo byigenga

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Uvira Kifara Kyky Kapenda, yasezeranije aba barimu bakoze imyigaragambyo ko ubutumwa bwabo abugeza kwa Minisitire ushinzwe uburezi ku rwego rw’igihugu

Usibye gusaba ko abarimu bahembwa amadorale $500, basabye kandi ko abarimu bashya batarahembwa na bo, bahembwa ndetse hakavanwaho uturere tugena imishahara.

Ubusanzwe muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo abarimu barushanya imishahara bitewe n’akarere cyangwa igisagara barimo. Imibare igaragazwa n’ibarurishamibare rya leta yerekana ko abakorera mu mujyi wa Kinshasa bahembwa arenga gato amafaranga yo muri kongo 400000 ($137) mu gihe abo mu mijyi irimo za Bukavu na za Goma bahembwa 347000 fc ($119) naho abo muri za Teritware za Uvira 247000fc ($85)

Forum

XS
SM
MD
LG