Uko wahagera

Trump Yahaye Putin Ibikoresho Bipima Covid Mu Ibanga


Prezida Vladimir Putin na Donald Trump akiri perezida
Prezida Vladimir Putin na Donald Trump akiri perezida

Igitabo gishya cyanditswe n’umunyamakuru w’inzobere mu bucukumbuzi bw’amakuru Bob Woodward, cyahishyuye ko ubwo Donald Trump yari ku butegetsi yahaye Prezida Vladimir Putin w’Uburusiya ibikoresho bipima Covid 19 rwihishywa mu gihe Amerika ubwayo itari yakabonye ibipimo bihagije.

Muri icyo gitabo cyiswe ‘War’ bishatse kuvuga intambara, uyu munyamakuru wandikira ikinyamakuru The Washington Post, agaragaza ko Trump yakomeje kugirana umubano n’ibiganiro bihoraho na Prezida Putin, na nyuma yuko avuye ku butegetsi.

Umwanditsi wacyo agaragaza ko Putin yasabye Trump kutazigera avuga ko yamuhaye ibyo bipimo, kuko bizarakaza abanyamerika.

Muri iki gitabo kitarajya hanze, umwanditsi wacyo agaragaza ko Trump amaze kuvugana na Putin inshuro indwi kuva avuye ku butegetsi mu 2021. Uyu mwanditse avuga ko ibyo yanditse yabibwiye n’umujyanama wa hafi wa Trump.

Ibi bivugwa muri gitabo kizajya hanze ku itariki 15, z’uku kwezi byatewe ibyatsi n’abashinzwe kwamamaza Donald Trump. Mu itangazo Steven Cheung ushinzwe itumanaho mu biro bishinzwe kwamamaza Trump yavuze ko ibi ari ibinyoma bivanze n’ububeshyi.

Muri icyo gitabo uyu mwanditsi Woodward agaragaza kandi ko Prezida Jow Biden yiyemereye amakosa n’intege mu guhoshya no kuburizamo intambara mu burasirazuba bwo hagati. Agaragaza ko Biden yananiwe kumvisha ministiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu guhagarika inzira y’intambara akagana ibiganiro.

Forum

XS
SM
MD
LG