Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iratangaza ko kuva kuwa mbere utaha abagenzi bose binjira muri iki gihugu bavuye mu Rwanda cyangwa barahageze mu minsi 21 ishize bazajya babanza gusuzumwa indwara ya Marburg.
Leta y’Amerika yavuze ko iryo suzuma rigamije kugabanya ibyago by’iyinjizwa rya Marburg muri Amerika no kuba yakwirakwira mu baturage b’iki gihugu.
Mu zindi ngamba zatangajwe na leta y’Amerika, harimo ko kuva kuri uyu wa mbere ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo cyatangiye gutanga ubutumwa ku bantu bajya mu Rwanda, bubasaba kwirinda ingendo zitari ngombwa.
Harimo kandi ko kuva hagati muri uku kwezi kwa Cumi, abagenzi baza muri Amerika n’indege, barageze mu Rwanda kuva mu minsi 21 ishize, bazajya banyuzwa kuri kimwe mu bibuga by’indege bitatu byateguwe.
Ibyo nabyo ni icya O’Hare muri Chacago, icyitiriwe JFK i New York, n’icya Washington Dulles.
Itangazo Perezidansi y’Amerika yasohoye kuri uyu wa mbere, riravuga ko ubutegetsi bwa Biden na Harris bwiyemeje gukumira, gutahura no gutabara byihuse mu gihe hari ikibazo cyihutirwa cy’ubuvuzi ku isi.
Riravuga ko kuva ku itariki ya 27 z’ukwezi gushize kwa Cyenda, ubwo Minisiteri y’ubuzima y’u Rwanda yatangazaga ko hadutse indwara iterwa na virusi ya Marburg mu gihugu, leta y’Amerika ikomeje gukorana bya hafi na guverinoma y’u Rwanda, mu guharanira guhagarika iyi ndwara vuba na bwangu.
Itangazo riti: “Nk’uko twabibonye twese muri iyi myaka ya vuba, ibibazo byihutirwa byugarije ubuvuzi, ni ikibazo cyugarije isi tugomba gukemura dufatanyije.”
Leta y’Amerika ivuga ko ikigo cyayo gishinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo, cyagenzuye kigasanga ibyago byo kwandura iyi ndwara muri Amerika biri hasi. Kandi ko kugeza ubu nta n’umurwayi wa Marburg wari wagaragara hanze y’u Rwanda.
Itangazo rya Perezidansi y’Amerika rivuga ko kuva iki gihugu cyamenya ko iyi ndwara yadutse mu Rwanda, cyiyemeje gutanga inkunga ingana na miliyoni 11 z’amadolari, yo gukemura ibya nkenerwa byihutirwa by’ubuvuzi mu Rwanda no mu bihugu birukikije.
Ibyo birimo gufasha mu gushakisha no kuvura ababa barahuye n’abanduye, gukumira ubwandu bushya, no gushyiraho ahasuzumirwa indwara ya Marburg ku bajya mu mahanga banyuze ku kibuga cy’indege no ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu bituranyi.
Mu bindi leta y’Amerika ivuga ko yakoze mu gufasha u Rwanda guhangana n’iyi ndwara, harimo kohereza inzobere eshatu zo mu kigo cyayo gishinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo, ngo zirufashe mu muhate warwo wo guhashya virusi ya Marburg.
Itangazo riti: “Nubwo kugeza ubu nta nkingo cyangwa imiti ya Marburg biremezwa n’ikigo gishinzwe gusuzuma ibiribwa n’imiti, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatanze amagana ya doze z’urukingo rukiri mu igeragezwa ndetse n’imiti mikeya nayo ikiri mu igeragezwa. Ibyo byageze mu Rwanda muri iki cyumweru.”
Perezidansi y’Amerika kandi ivuga ko iki gihugu cyatanze ibikoresho byo gupima virusi ya Marburg ndetse n’ibyo kwirinda mu rwego rwo gufasha mu kurinda abakozi b’urwego rw’ubuvuzi.
Itangazo riti: “Mu gihe cy’ibibazo, tugomba gufatanya mu kurokora ubuzima bwangu. Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zo gukumira iki cyorezo no kurengera ubuzima n’imibereho myiza y’abanyarwanda; kandi Leta Zunze Ubumwe z’Amerika izakomeza gushyigikira uwo muhate.”
Perezidansi y’Amerika igasaba ko hakomeza kubakwa ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo. Ivuga ko iyo ari yo mpamvu iki gihugu kimaze imyaka irenga 20 gitera inkunga umurimo wo kubaka urwego rw’umutekano mu by’ubuvuzi ku isi.
Ibyo nabyo bikaba bigamije gufasha mu kubaka ubushobozi bwo gukumira, gutahura, no guhangana n’akaga indwara z’ibyorezo zandura ziteje hirya no hino ku isi.
Itangazo riti: “Nubwo dutabara ahari ibibazo i mahanga, intego nyamukuru y’ubutegetsi bwa Biden na Harris ni ukurinda abaturage b’Amerika. Mu rwego rwo kugira ngo abanyamerika bagume batekanye, turimo gushyira mu bikorwa ingamba z’inyongera ku itsinda ry’abagenzi bagera muri Amerika bavuye mu Rwanda, harimo n’isuzuma rusange ry’abinjiye mu gihugu bavuye muri icyo gihugu.”
Ibyumweru bigiye kuba bibiri leta y’u Rwanda itangaje ko mu gihugu habonetse uburwayi buterwa na virusi ya Marburg, bwagaragaye mu turere turindwi kuri 30 tugize igihugu.
Imibare itangazwa na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda irerekana ko kugeza kuri uyu wa mbere, abantu 12 bamaze guhitanwa n’iyi ndwara.
Ni mu gihe abamaze kuyandura bose hamwe ari 56, abagera kuri 36 muri bo ni bo bakirimo gukurikiranwa n’abaganga, naho abagera ku 8 baravuwe barakira.
Inzego z’ubutegetsi zirakomeza gukangurira abantu kwirinda kwegera uwagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara, no kwirinda gusuhuzanya bakoranaho.
Mu bimenyetso biranga iyi ndwara harimo kugira umuriro mwinshi, kuribwa umutwe bikabije, kubabara imikaya, umunaniro, kuruka no gucibwamo.
Forum