Umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda yahanishije umunyapolitiki Abdul Rashid Hakuzimana gufungwa imyaka irindwi muri gereza. Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guhakana no gupfobya jenoside yakorwe abatutsi mu 1994. Ni ibyaha bikomoka mu biganiro yatambutsaga ku muyoboro wa YouTube.
Umucamanza yafashe iki cyemezo uregwa ndetse n’abavandimwe nta n’umwe uri mu rukiko na cyane ko Bwana Abdul Rashid Hakuzimana aburana yiyunganira mu mategeko. Byafashe byibura iminota igera muri 35 abacamanza basimburana ku mpapuro zigize urubanza rwe.
Ibyaha byose uko ari bine ubushinjacyaha burega umunyapolitiki wigenga Hakuzimana urukiko rwabimuhamije. Ni icyaha cyo guhakana jenoside, gupfobya jenoside, gukurura amacakubiri, no gutangaza amakuru y’impuha.
Bikubiye mu biganiro Abdul Rashid Hakuzimana yagiriye mu muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye. Ubushinjacyaha bumuregesha amagambo yavuze ko kwibuka jenoside yakorewe abatusi bikwiye kuvaho, ko abarokotse jenoside badakwiye kubakirwa, ko abana b’abatutsi n’ab’abategetsi badafashwe kimwe n’abandi Banyarwanda basanzwe n’ayandi.
Hakuzimana yaburanaga avuga ko ataregewe urukiko kubera ko nta nyandiko itanga ikirego yakozwe n’ubushinjacyaha ngo buyishyikirize urukiko mu buryo bukurikije amategeko. Umucamanza yabitesheje agaciro avuga ko Hakuzimana yarezwe hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Ashingiye ku ngingo z’amategeko kuri buri cyaha , umucamanza yavuze ko imvugo n’amagambo bikubiye mu biganiro Hakuzimana yagiriye ku muyoboro wa youtube bigize ibyaha aregwa.
Icyaha ku kindi, umucamanza yavuze ko mu magambo Hakuzimana yavuze ko mu Rwanda hishwe abahutu n’abatutsi, kwibuka bikwiye kuvaho cyangwa bigahindurirwa isura abahutu na bo bagahabwa umwanya wo kwibuka ababo; kandi buri bwoko bukazirikana amabi bwakoze , ko ihanurwa ry’indege ya Perezida Juvenal Habyarimana ryabaye imbarutso ya jenoside n’ayandi bigize icyaha cyo guhakana jenoside.
Urukiko rwavuze ko ayo magambo n’ayandi nko kuvuga ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri agamije kugoreka ukuri kuri jenoside kuko Uregwa atagaragaza ukuri kw’ibyo avuga. Byabaye cyo kimwe no ku cyaha cyo gupfobya jenoside aho avuga ko kwibuka bikwiye kuvaho cyangwa bigahindurirwa indi sura, abarokotse jenoside ntibubakirwe n’ayandi.
Ku kirebana no gukurura amacakubiri, urukiko rwakimuhamije rushingiye ku magambo yavuze ko ku ngoma ya cyami abana b’abatutsi n’ab’abategetsi ari bo bigaga neza kandi na magingo aya ari ko abibona,. Avuga ko biga mu mashuli ahenze kandi akomeye. Akavuga ko Rucagu na Bamporiki bagombye gusobanura impamvu bagiye gusaba imbabazi mu izina ry’abahutu biha gupfukamira abatutsi.
Ku gutangaza amakuru y’impuha, urukiko rushingira kuri amwe mu magambo Hakuzimana yavuze yemeza ko mu Rwanda ushatse kwiyamamariza kurutegeka birangira ubuzima bwe bukomereje muri gereza. Agatanga ingero ku banyapolitiki nka Victoire Ingabire Umuhoza, Me Bernard Ntaganda, Deo Mushayidi n’abandi akemeza ko na we ubuzima bwe buzakomereza mu munyururu.
Urukiko ruvuga ko ibyo yatangaje nta kuri kwabyo abigaragariza. Ni mu gihe uregwa we avuga ko kumukurikirana mu butabera ari ukumurenganya kuko ibyo yatangaje yabikoraga nk’umunyapolitiki ugomba kugaragaza ibitagenda. Akavuga ko ubushinjacyaha bwakoze icyo yise “Ukurengera” bumukurikirana mu mategeko.
Nyuma y’isesengura ry’urukiko rwamuhamije ibyaha byose uko ari bine. Rwavuze ko bigize impurirane mbonezamugami kuko bigambiriye gukurura amacakubiri. Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 14 no gutanga ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga.
Urukiko rwakatiye Abdul Rashid Hakuzimana gufungwa imyaka irindwi muri gereza hiyongereyeho ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga. Rwamusoneye amagarama y’urubanza rusobanura ko aburana afunzwe.
Bubaye ubugira kabiri Bwana Abdul Rashid Hakuzimana afunzwe. Mu mwaka wa 2008 yafunzwe imyaka umunani na bwo azira ibiganiro yatangazaga mu binyamakuru bitandukanye. Azwi ku cyo yise umushinga wo gushaka “kunga Perezida Paul Kagame n’uwo yasimbuye ku butegetsi Pasiteri Bizimungu”, akibaza uburyo hatabaho gusimburana ku butegetsi mu mahoro.
Uyu mugabo aje yiyongera ku bandi bagenzi be barimo Bwana Aimable Karasira Uzaramba na Madamu Yvonne Idamange Iryamugwiza na bo bafunzwe bazira ibiganiro bacishije ku muyoboro wa YouTube.
Bose baregwa ibyaha byo guhakana no gupfobya jenoside. Ariko imiryango iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu nka Human Rights Watch yatunze agatoki ubutegetsi bw’u Rwanda ko bupfukirana uburenganzira mu bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.
Forum