Uko wahagera

Perezida Emmanuel Macron Arashaka Guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi


Perézida Paul Kagame w'u Rwanda (ibumoso), Perézida Emmanuel Macron w'Ubufaransa France (hagati) na Perézida Félix Tshisekedi bari i New York taliki 21/9/2022.
Perézida Paul Kagame w'u Rwanda (ibumoso), Perézida Emmanuel Macron w'Ubufaransa France (hagati) na Perézida Félix Tshisekedi bari i New York taliki 21/9/2022.

Perezida w’Ubufaransa afite umugambi wo kumvikanisha u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ku kibazo cy’intambara yo muri Kivu ya Ruguru.

Nk’uko tubikesha ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa, Emmanuel Macron azakira perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, ejo ku wa gatanu. Bukeye bwaho, ku wa gatandatu, azakira umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame. Bombi bazaba bari i Paris mu nama ya 19 y’abakuru b’ihigugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Francophonie.

Perezida w’Ubufaransa “azabashishikariza kwihutira kugera ku masezerano nk’uko byateganyijwe mu mishyikirano y’i Luanda” muri Angola.

Mu kwezi kwa karindwi gushize, impande zombi zumvikanye ko imirwano igomba guhagarara. Ariko aya masezerano, kimwe n’andi nk’atandatu yayabanjirije, ntiyubahirijwe. Yananiranye kubera ko ntawe uva kw’izima.

Kongo ivuga ko u Rwanda rugomba kubanza kuyikurira abasirikare barwo ku butaka bwayo kandi nta mananiza. Naho u Rwanda ruvuga ko Kongo igomba kubanza gusenya umutwe wa FDLR. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG