Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, abakandida ku mwanya wa Visi-Perezida wa Repubulika b’amashyaka abiri ya mbere akomeye, Umurepubulikani JD Vance n’Umudemokarate Tim Walz, bazakora ikiganiro-mpaka ku wa kabiri nijoro kuri televiziyo.
Ibiganiro-mpaka hagati ya ba kandida visi-perezida byatangiye bwa mbere mu 1976. Nabyo biba buri myaka ine nk’iby’abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Abashakashatsi mu bya politiki bemeza ko bitajya bizana amanota mu matora.
Ikigo cyitwa Pew Research Center cy’i Washington DC cyakoze ubushakashatsi kuva mu 1998 kugera mu 2016 gisanga bene ibi biganiro, kimwe n’ibya ba kandida-perezida, bidahindura ibitekerezo by’abaturage kuri tike bazahitamo mw’itora.
Bamwe mu bashakashatsi basanga n’icya JD Vance na Tim Walz ari kimwe. Umwe muri bo ni John Mark Hansen, wigisha siyanse za politiki muri kaminuza ya Chicago muri leta ya Illinois. Yavuganye n’Ijwi ry’Amerika ku buhanga bwa Skype.
“Bene ibi biganiro-mpaka bihora ari “umutako” gusa. Ntibyinjira mu mizi y’ibibazo. Abakandida babaye abahanga mu kwirengagiza ibibazo babajijwe, ahubwo bakivugira ibyabo ku giti cyabo bashaka kwibandaho.”
N’ubwo ari uko bimeze mu mateka, ikiganiro-mpaka cyo kuri uyu wa kabiri cyo gishobora kuzana umwihariko.
Impamvu ya mbere: abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Kamala Harris na Donald Trump, bagize ikiganiro-mpaka kimwe. Bivuze ko icya ba kandida visi-perezida babo gishobora kuba ari cyo gikorwa cya nyuma gikomeye abaturage bazakurikira cyane mbere y’umunsi wa nyuma w’amatora, tariki ya 5 y’ukwa 11 gutaha.
Impamvu ya kabiri: ibipimo bisohoka byose ntibihwema kwerekana ko tike zombi, Donald Trump - JD Vance ku ruhande rw’Abarepubulikani, Kamala Harris - Tim Walz ku rw’Abademokarete, begeranye cyane mu majwi ku buryo bigoye kuvuga uyu munsi ngo ni aba, cyangwa aba, bazatsinda.
Bityo, abashakashatsi n’abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko ikiganiro cyo kuri uyu wa kabiri hagati ya ba kandida visi-perezida wa Repubulika gishobora kugusha umunzani ku ruhande rumwe cyangwa urundi.
Cyane cyane muri leta zitagira ishyaka zibogamiraho mu gihe cy’amatora. Rimwe ziha amajwi Abarepubulikani, ubundi zigatora Abademokarate. Muri uyu mwaka, izo leta ni zirindwi: Arizona, Georgia, Michigan, Nevada, North Carolina, Pennsylvania, na Wisconsin. Zose hamwe zigize amajwi 93 muri Koleji y’Abatora.
Ni ukuvuga ko, nk’uko Prof Larry Jacobs wo muri kaminuza ya Minnesota, abivuga, akantu gato cyane gashobora guha amahirwe tike runaka. Ijwi rimwe gusa muri izi leta zirindwi rishobora guhindura byose. Bityo, imyitwarire ya ba kandida visi-perezida Vance na Walz mu kiganiro-mpaka cyabo ishobora gutanga iryo tandunyirizo mu matora
Forum