Mu Rwanda virusi ya Marbug yagaragaye bwa mbere mu gihugu mu mpera z’icyumweru imaze guhitana bantu batandatu. Ministeri y’ubuzima iravuga ko abayirwaye bagera kuri 20 mu gihe 300 bahuye n’abayanduye.
Mu kiganiro Ministri w’ubuzima amaze yatanze ku mugoroba wo ku cyumweru, muganga Sabin Nsanzimana yavuze ko ari ubwa mbere iyi virusi ya Marburg igaragaye mu Rwanda ariko ikaba isanzwe izwi kuko yagiye iboneka mu bihugu bitandukanye.
Abajijwe niba ibikorwa bitandukanye byo mu gihugu cyangwa ingendo zihakorerwa bizahagarikwe nk’uko byagenze ku cyorezo cya Covid-19 yatangaje ko abantu bazakomeza gukora imirimo yabo nk’ibisanzwe mu gihe ingamba zo kwirinda iyi ndwara zikomeje.
Ministeri y’ubuzima igaragaza ko iki cyorezo cyabonetse bwa mbere ku mavuriro anyuranye cyane cyane akomeye mu gihugu ivuriro ryitiriwe umwami faycal, CHK n’ivuriro rya Kanombe.
Ministre w’ubuzima yumvikanishije ko abantu 6 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo abenshi ari abaganga, cyane cyane ahavurirwa indembe. Kugeza ubu iki cyorezo kije gisanga ikindi cya MPOX nacyo kitarashira. Leta y’u Rwanda ikagaragaza ko ibi byorezo byose ikomeje guhangana na byo.
Ku bijyanye n’ahatangiye gufatwa ingamba zirimo kwambara agapfukaminwa, Dr Nsanzimana yemeje ko ntaho bihuriye no kwirinda icyorezo cya Marburg, kuko iki cyorezo kitandurira mu mwuka. Yavuze ko ibimenyetso biranga uwanduye iki cyorezo, harimo kuribwa umutwe bikabije, umuriro mwinshi, kuruka, kuribwa mu mitsi, gucibwamo na kuribwa mu nda, uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.
N’ubwo leta y’u Rwanda ikomeje gusaba Abanyarwanda gukomeza imirimo yabo kugeza kuyandi mabwiriza, Ambassade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Mu Rwanda, yasabye abakozi bayo gukora bifashishije ikoranabuhanga aho kujya mu biro, kubera icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu Rwanda.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na ambasade y’Amerika mu Rwanda, risaba abayikorera bose gukorera akazi kabo bifashishije iya kure guhera ku wa Mbere tariki ya 30 z’uku kwezi kwa cyenda, kuzageza ku itariki ya enye z’ukwezi gutaha kwa cumi.
Itangazo rya Ambassade y’Amerika mu Rwanda, rikomeza rivuga ko serivisi zatangwaga bisabye ko umuntu ajya kuri ambasade zibaye zihagaritswe.
Leta y’u Rwanda ivuga ko ifite ibikoresho bihagije yifashisha mu gupima iyi ndwara, ndetse n’uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima mu Rwanda, yavuze ko OMS yiteguye kohereza mu Rwanda ibikoresho byo gupima, ndetse n’inzobere zizafasha abaganga b’abanyarwanda mu guhangana n’iki cyorezo kugeza ubu kidafite umuti ndetse n’urukingo.
Forum