Igisirikare cya leta zunze ubumwe z’Amerika kuri iki cyumweru cyatangaje ko cyagabye ibitero muri Siriya ku ngabo za leta ya kiyisilamu zifitanye isano n’umutwe wa al-Qaeda.
Ibyo bitero byahitanye abarwanyi 37 nkuko byemezwa n’ ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’Amerika.
Amerika iravuga ko ibyo bitero byagabwe mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Siriya kuwa kabiri bigamije umuyobozi w’umutwe wa Hurras al-Deen ufitanye imikoranire na al-Qaeda n’abandi umunani Amerika ishinja kuyobora ibikorwa by’intambara muri uyu mutwe.
Ubuyobozi bw’ingabo z’Amerika kandi bwatangaje ko bwagabye ikindi gitero gikomeye taliki 16 z’uku kwezi ku kigo cyitorezwamo n’abarwanyi ba leta ya kiyisilamu ahantu hihishe muri Siriya rwagati.
Iki gitero cyahitanye abantu 28 harimo abayobozi bane bo muiri Siriya. Itangazo ryasohowe n’igisirikare cy’Amerika rishyira ahagaragara iby’ibi bitero byombi ryemeza ko byashegeshe ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa leta ya kiyisilamu ISIS.
Leta zunze ubumwe z’Amerika ifite ingabo 900 muri Siriya hamwe n’abandi barwanyi batazwi umubare bagerageza gukumira umutwe wa leta ya kiyisilamu wa IS ngo utongera kuzanzamuka.
Forum