Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda mu mpera z’icyumweru yatangaje ko yaretse kuziyamamariza umwanya wa perezida mu matora ateganijwe muri Uganda mu mwaka wa 2026.
Jenerali Muhoozi Kainerugaba yasabye abari bamushyigikiye ko ahubwo bashyigikira Se akongera kwiyamamariza kuyobora Uganda. Perezida Yoweri Museveni umaze imyaka 38 ku butegetsi, ategerejwe kuzongera kwiyamamariza kuba perezida n’ubwo ku giti cye atarabyemeza.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Jenerali Muhoozi Kainerugaba yavuze ko ashyigikiye byimazeyo perezida Museveni mu matora ataha. Aramutse yongeye kwiyamamaza, Perezida Museveni yaba agiye kuyobora manda ya karindwi.
Jenerali Muhoozi Kainerugaba muri iki gihe ari ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, akekwa kuba ari we uzasimbura Se ku butegetsi. Azwiho amagambo adakunze kuvugwaho rumwe. Mu mwaka wa 2022, perezida Museveni yasabye imbabazi Kenya nyuma y’uko uyu muhungu we yandite ku rubuga rwa Twitter icyo gihe ko ashobora kugaba ibitero kuri icyo gihugu baturanye.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda banenga Museveni kuba ashaka kugarura ibyo babona nk’ingoma ya cyami, ariko we akabihakana. Uyu mukambwe w’imyaka 80 yafashe ubutegetsi mu 1986. Amaze guhindura itegeko nshinga inshuro ebyiri agamije kwiyongerera igihe ku butegetsi.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abanyapolitiki batavuga rumwe na we harimo Robert Kyagulanyi wahoze ari umuririmbyi uzwi nka ‘Bobi Wine’, bamurega gukoresha inzego z’umutekano z’igihugu gukandamiza abatavuga rumwe na we ariko Museveni arabihakana.
Forum