Muri Nijeriya, ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku mazi n’ubutaka kiratangaza ko leta 11 zo muri icyo gihugu zishobora kwibasirwa n’imyuzure.
Ni nyuma y’uko Kameruni itangaje ko izatangira kurekura amazi ya rumwe mu ngomero zayo nini nyuma y’imvura nyinshi iheruka kugwa muri Afurika yo mu burengerazuba n’iyo hagati.
Nijeriya yari isanzwe ihanganye n’imyuzure mu burasirazuba bushyira amajyaruguru mu ntara ya Borno, aho urundi rugomero ruheruka gusenywa n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi.
Iyi myuzure kandi yageze no muri Kameruni, Cadi, Mali, Nijeri n’ibindi bice by’akarere ka Sahel bisanzwe bibona imvura nkeya.
Mu mwaka wa 2022 abantu bagera kuri 600 bishwe n’imyuzure ikomeye yabaye muri icyo gihugu nyuma y’uko Kameruni irekuye amazi y’urugomero rwa Ladgo.
Abahanga bavuga ko kuba Nijeriya itarabashije kuzuza urugomero rwayo rwagombaga kugomera amazi aturutse ku rwo muri Kameruni byatumye icyo kiza kurushaho kuba kibi.
Nijeriya ituwe cyane kurusha ibindi bihugu muri Afurika, ikunze kwibasirwa n’imyuzure. Abanenga ubuyobozi bwayo bavuga ko ubuke bw’ibikorwaremezo n’igenamigambi rihamye bituma ibibazo nk’ibi iyo bibaye bishegesha cyane iki gihugu.
Forum