Uko wahagera

RDC: Abantu 138 muri Kivu ya Ruguru Banduye Ubushita bw'Inkende


Intoki z'umuntu wanduye ubushita bw'inkende.
Intoki z'umuntu wanduye ubushita bw'inkende.

Muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo minisiteri y’ubuzima yangaje ko kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa 9 uyu mwaka abantu 138 banduye icyorezo cy’ubushita bw’inkende mu ntara ya Kivu ya Ruguru gusa.

Iyo mibare yabonetse nyuma y’ibipimo byafashwe ku bantu 535 basuzumiwe ku bigo nderabuzima bitandukanye byo mu mujyi wa Goma.

Minisiteri y’ubuzima ibinyujije mu itamgazo ivuga ko kugeza ubu mu bagaragaye kuba banduye iyo ndwara ntawe irica kuko aba bose bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

Ministeri y’ubuzima yumvikanisha ko abayanduye biganjemo impunzi ziba mu nkambi za Kanyarutchinya, Don Bosco, Mudja, Bushagara , Bujari, Kanyaruchinya Munigi na Bulengo zose zibarizwa mu teritware ya Nyiragongo n’umujyi wa Goma.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi no gukurikirana abarwayi b’ubushita bw’inkende, bavuga ko impamvu iki cyoreza gikomeje kwibasira inkambi z’impunzi ari ukubera ingamba zo kukirwanya zitarashyirwa mu bikorwa.

Ministeri y’ubuzima itangaza ko uburasirazuba bw’igihugu bukomeje kugenda bugaragara mo umubare w’abandura ubushita bw’inkende kurusha izindi ntara zo mu gihugu.

Leta iteganya ko ibikorwa byo gukingira abafashwe n’iyi ndwara n’abatarafatwa nayo mu rwego rwo kurinda ko umubare w’abandura wakomea kwiyongera

Ishyirahamwe ry’abaganga batagira umupaka, MSF, Medecins sans frontieres, rikomeje guterwa impungenge n’ubwo bwiyongere. MSF ivuga ubu ishyira imbaraga mu kugerageza gushakisha ibisubizo birambye bigamije gufasha leta ya Kongo kurandura burundu iki cyorezo.

Madamu Natalia Torent umuyobozi wa MSF mu ntara ya Kivu ya ruguru yemeza ko imbogamizi kugeza ubu bafite ari ukuba mu nkambi z’impunzi ariho hakomeje kugaragara umubare mwinshi w’abandura ubushita bw’inkende.

Iyo ugeze mu nkambi z’impunzi zitandukanye mu burasirazub abwa RDC ukabaza abantu icyo ubushita bw’inkende bisobanura, abenshi bakubwira ko ari bwo babyumvise.

Kuva aho icyorezo cy’ubushita bw’inkende kigaragaye muri RDC intara hafi ya zose zimaze kugaragaramo umubare w’abafatwa n’iyi ndwara.

Mu munsi ishize minisiteri y’ubuzima yakiriye dose zirenga ibihumbi 100 zizifashishwa mu gukingira iki cyorezo ku baturage bo mugihugu hose. Amakuru ijwi ry’Amerika ikura muri minisante yemeza ko Ibikorwa byo gukingira bizatangira ku itariki umunani ukwezi kwa cumi uyu mwaka.

DRC/Goma: Abarenga Icya Gatatu cy'Abapimwe Basanganywe Ubushita bw'Inkende.
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:59 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG