Uko wahagera

USA Ishyigikiye Ko Afrika Igira Ibyicaro Bihorano Mu k'Anama k'Umutekano Ka ONU


Ambasaderi w’Amerika muri ONU, Linda Thomas-Greenfield
Ambasaderi w’Amerika muri ONU, Linda Thomas-Greenfield

Leta zunze ubumwe z’Amerika ishyigikiye ko Afrika igira ibyicaro bibiri bihoraho mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kw’isi.

Ambasaderi w’Amerika muri ONU, Linda Thomas-Greenfield, yabitangaje mu nama nyungurana bitekerezo y’ikigo cy’ubushakashatsi cyitwa “Council on Foreign Relations” cyazobereye mu birebana na politiki mpuzamahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’imibanire y’amahanga, gifite icyicaro gikuru mu mujyi wa New York.

Kuri Leta zunze ubumwe z’Amerika ariko, ibihugu by’Afrika, biramutse bibonye ibyicaro bihoraho, ntibyagira rya jambo ry’ubudahangarwa bita veto. Ryihariwe n’ibihugu bitanu, ari byo Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Uburusiya n’Ubushinwa. Ni byo byonyine bifite icyicaro gihoraho mu Nteko ya ONU ishinzwe umutekano kw’isi.

Iyi nteko igira n’ibindi bihugu icumi, bihagarariye imigabane yose y’isi, bigenda bisimburana buri myaka ibiri. Muri byo, bitatu biba ari iby’Afrika.

Uretse Afrika, hari n’ibindi bihugu nabyo bisaba icyicaro gihoraho. Ni nk’Ubuhinde, Ubuyapani, n’Ubudage, n’ibindi byo muri Amerika y’Epfo n’ibirwa bya Caraïbes.

ONU igizwe n’ibihugu 193. Inama rusange yabyo imaze imyaka irenga 10 ihora yiga umushinga wo kuvugurura akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekeno kw’isi, ari narwo rwego rwawo rukomeye kurusha izindi, ivugururwa, ariko kugeza ubu byarananiranye.

Forum

XS
SM
MD
LG