Perezida wa Senegali Bassirou Diomaye Faye, yiyemeje gushyira imbaraga ku kibazo cy’igurishwa ry’abimukira. Faye afashe iki cyemezo nyuma y’umunsi umwe abagera kuri 35 barohamye mu burengerazuba bw’Afurika.
Ibirwa bya Senegali, ni kimwe mu bifatwa nk’inzira y’ingenzi ku bimukira bifuza kujya guhindurira ubuzima bwabo ku mugabane w’Uburayi ariko bikarangira bishyize mu kaga. Ababarirwa mu bihumbi, bambuka inyanja y’Atlantika bakoresheje ubwato buto bwuzuye abimukira kandi budafite ubusobozi bwo kwambukiranya inyanya.
Nyuma y’umunsi umwe, inkuru y’abagera kuri 35 baburiye ubuzima bwabo mu nyanjya, Perezida wa Senegali Diomaye Faye yarahiriye guca icyo avuga ko ari ubururuzi bw’abimukira.
Fawe watorewe kuba perezida wa Senegali mu kwezi kwa gatatu, yahamagariye urubyiruko rwo mu gihugu cye kuguma muri Senegali aho kugirango banyurwe n’ ibisubizo by’ejo habo heza babiboneye ahandi aho ari ho hose. Yongeyeho ko Leta ikora ibishoboka byose mu guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’akazi.
Ku bijyanye n’abo bise abacuruzi b’abimukira ari bo bashinjwa kuba ari bo bateje iyi impanuka yagize ati: kuva ubu, tugiye guhiga ubudahwema abacuruza abimukira, kandi ahubwo bacuruza urupfu.
Muri uyu mwaka, abimukira bagera ku bihumbu 22, bavuye muri Afurika berekeza ku birwa bya Canary byo mu gihugu cya Esipanye, ibyatumye mu minsi ishize Minisitiri w’intebe w’aho Pedro Sanchez akorera urugendo mu bihugu bitatu byo mu burengerazuba bw’Afurika birimo Senegali, Gambiya na Morutaniya aho yabonanye n’abayobozi baho baganira kuri iki kibazo.
Forum