Uko wahagera

Abanyamerika Babona Bate Kuba Bagira Perezida w'Umugore?


Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ibyinshi mu bihangayikishije abaturage bazatora mu kwezi kwa 11 biravugwa cyane. Ariko hari n’ibitavuga ku mugaragaro na gato, kandi bihari, cyane cyane mu myumvire bwite yabo. Kimwe muri byo ni ikibazo cyo kumenya niba bemera ko umugore yababera umukuru w’igihugu. Ni byo turebera hamwe uyu munsi mu rwego rw’inkuru zihariye kuri aya matora.

Mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, abagore benshi bagerageje amahirwe yabo mu matora y’umukuru w’igihugu, ariko ntibarenge umutaru. By’umwihariko mu mashyaka abiri ya mbere akomeye, iry’Abademokarate n’iry’Abarepubulikani, yihariye uruhando rwa politiki ku rwego rw’igihugu kuba kikivuka mu 1776.

Bityo, ku baperezida 46 bamaze gutegeka Leta zunze ubumwe z’Amerika, 16 bakomoka mw’ishyaka ry’Abademokarate. Barimo na Perezida Joe Biden. Naho iry’ishyaka ry’Abarepubulikani r2021, ubu akaba afite amahirwe menshi yo kuzaba candida mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu kwa 11 gutaha.

Uretse ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Abademokarate n’Abarepubulikani ni nabo kandi bihariye inteko ishinga amategeko yo ku rwego rw’igihugu, Congress. Andi mato mato, bakunze kwita “amashyaka ya gatatu,” ni menshi ariko nta na rimwe rirabasha gutoresha umuyoboke waryo ku mwanya wa perezida wa Repubulika cyangwa ku ntebe n’imwe ya Depite cyangwa ya Senateri bo ku rwego rw’igihugu.

Ishyaka rya ryonye ryimitse kandida w’umugore ni iry’Abademokarate: Hillary Clinton mu matora yo mu 2016, na Kamala Harris muri aya matora yo muri uyu mwaka. Mu byo Hillary Clinton yashyize imbere mu kwiyamamaza kwe harimo ko yari umugore wa mbere na mbere mu mateka y’igihugu wari ubonye amahirwe menshi yo kuba yakiyobora. Abarepubulikani bamureze ko ari yo turufu yashatse gukinisha.

Byaba byaramwangirije? Hari abashakashatsi babikeka. Twavuga nk’abo mw’ishuri rikuru ryitwa “Union College” ryo muri leta ya New York. Basanze mu byatumye Hillary Clinton adatorwa harimo ko hari abavugaga, kubera gusa ko ari umugore, ngo “Si umuntu ugaragara ko yaba koko Perezida w’iguhugu.”

Muri aya matora yo muri uyu mwaka, Kamala Harris we, umugore wa mbere na mbere visi-perezida w’igihugu mu mateka yacyo, nta na rimwe arashyira imbere ko aho ageze, cyangwa se n’ahisumbuye ashobora kugera, ahakesha cyangwa yahakesha ko ari umugore.

Nyamara mu mitwe ya bamwe birimo, nk’uko Christine Emba yabisobanuriye Ijwi ry’Amerika ku buhanga bwa Skype. Umutegarugoli Emba yazobereye kandi yandika cyane ku bibazo by’abagore muri sosiyete-muntu n’iby’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo.

Agira ati: “Bumva ko umugabo ari we mutware muri byose, ko ari we ugomba gufata ibyemezo byose kandi hose, umugabo w’igitinyiro n’icyubahiro, umugabo ufite ububasha bwose ku muryango.”

Mu bishobora kugira uruhare muri aya matora harimo icyo kintu kimeze nk’ubwoba mu bagabo, cyane cyane muri iki gihe hari inkubiri y’abagore yitwa “MeToo”, bishatse nko kuvuga ngo nanjye ndiho, iharanira impinduka mu buryo ubutegetsi busaranganywa. Ni ko Kelly Dittmar yabisobanuriye Ijwi ry’Amerika, nawe ku

buhanga bwa Skype. Dittmar ni umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi ku bibazo by’abagore muri politiki cyitwa “Center for American Women and Politics” cyo muri kaminuza Rutgers ya leta ya New Jersey.

Agira ati: “Bamwe bumva ko ubugabo bwabo bushobora kuba bujegajega, ku buryo rero bishyizemo ko bagomba guharanira kwisubiza izo ngufu n’ububasha byabo bumva ko byugarijwe cyangwa batakaje.”

Mu bindi nabyo bishobora kugira uruhare mu mahitamo muri aya matora yo muri uyu mwaka ni impinduka zigaragara mu mabarura y’abaturage. Abazungu ni bo bwoko bugifite ubwiganze, ariko abatari Abazungu ni bo barimo biyongera kubarusha. Nabyo bibateye impungenge kandi bishobora kuba intambamyi kuri Kamala Harris.

Ijwi ry’Amerika yabisobanuje inzobere mu bya politiki Hank Sheinkopf. Agira ati: “Izi mpinduka zirimo ziratera ubwoba Abazungu b’abagabo. Noneho bakavuga, bati: “Ba uretse gato! Ngomba kugira icyo nkora kugirango ndengere ibyo nsanzwe nzi, ibyo menyereye. Kandi ibi ni byo Donald Trump ababwira.”

Muri rusange, ibipimo bya politiki bisohoka muri iki gihe byerekana ko abagore babogamiye kuri Kamala Harris. Naho abagabo babogamiye kuri Trump. Bityo rero, abashakashatsi basanga igitsina, kuba umwe mu bakandida ari umugore undi ari umugabo, nabyo biri mu bizagira uruhare runini muri aya matora.

Forum

XS
SM
MD
LG