Uko wahagera

Isirayeli Yambuye Abanyamakuru ba Al Jazeera Uburenganzira bwo Kuhakorera


Ibiro bikuru bya Al Jazeera i Doha muri Katari
Ibiro bikuru bya Al Jazeera i Doha muri Katari

Isiraheri yatse uburenganzira bwo gukorera ku butaka bwayo abanyamakuru ba Televiziyo Al Jazeera yo muri Qatar.

Ibi bibaye nyuma y’amezi ane Isiraheli ihagaritse Al Jazeera gukorera muri icyo gihugu. Aya makuru yatangajwe n’ibiro bya leta bishinzwe itangazamakuru.

Mu itangazo, Nitzan Chen, ushinzwe itangazamakuru yashinje Al Jazeera gutangaza amakuru y’ibihuha no kwandika inkuru zibiba urwango ku banya-Israheli.

Isoko yavuganye n’ibiro ntaramakuru by’Abafransa AFP, yavuze ko kuri ubu icyo cyemezo kireba abanyamakuru bane gusa. Iyo soko ivuga ko abandi banyamakuru barimo abatunganya amavidewo n’abafotora bo bagifite uburenganzira bwo gukora.

Gutunga ikarita y’ubunyamakuru muri Isiraheri ubusanzwe si ngombwa kugirango ukore itangazamakuru muri icyo gihugu, ariko utayifite biragorana kubonana n’abategetsi.

Walid Omar uhagarariye Al Jazeera muri Isiraheli na Palestina yabwiye AFP ko bataramenyeshwa ko abanyamakuru babo bambuwe uburenganzira bwo gukorera muri Isiraheri.

Igisirikari cya Isiraheri kenshi cyakomeje gushinja Al Jazeera gukora n’imitwe y’iterabwoba ifite aho ihurira n’umutwe wa Hamas. Al Jazeera yo irahakana ibyo birego, ikavuga ko Isiraheri yibasira abakozi bayo.

Forum

XS
SM
MD
LG