Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Ministri w’Intebe w’u Rwanda Edouard Ngirente yagejeje ku nteko ishinga amategeko y’u Rwanda gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu.
Yavuze ko muri iyi gahunda ya guverinoma y’imyaka itanu guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kuzamura ubukungu bukagera ku icyenda ku ijana buvuye kuri karindwi ku ijana bwari buriho.
Ibyo guverinoma isobanura ko izabifashwamo no kongera gatandatu ku ijana kubyo u Rwanda ruhinga, ndetse no kongera ibiva mu nganda bikagera ku icumi ku ijana.
Ministre w’intebe yavuze ko guverinoma yifuza ko ishoramari ry’abikorera rya kwikuba kabiri, kandi abanyarwanda bakongera imbaraga mu kuzigama.
Kanda hano hepfo kumva inkuru yose y’umunyamakuru Assumpta Kaboyi
Forum