Mw'ijoro ryakeye kuri uyu wa mbere, Isiraheli yarashe ibisasu byinshi muri Siriya. Leta ya Siriya ivuga ko byahitanye abantu 18.
Uretse abapfuye, abandi bantu 37 barakomeretse, nk’uko minisitiri w’ubuzima wa Siriya, Hassan al-Ghabbash, yabibwiye abanyamakuru. Arega Isiraheli kwibasira abasivili.
Ariko umuryango w’abanya Siriya baharanira uburenganzira bwa muntu witwa “Observatoire syrien des droits de l'homme” ukorera mu buhungiro mu Bwongereza, wo, uvuga ko abantu bishwe ari 26, barimo abasivili batanu.
Abandi ni abasirikare ba Siriya n’ab’imitwe yashinzwe na Irani harimo Hezbollah. Uyu muryango wemeza ko hamwe Isiraheli yaraye irashe ari ikigo cya gisirikare gikora ubushakashatsi ku ntwaro nshyashya nka misile na drones.
Isiraheli, nk’uko akenshi isanzwe, yirinze kugira icyo ibivugaho na gito. Leta ya Irani “yamaganye yivuye inyuma” icyo yise “ibitero by’ubugome ku butaka bwa Siriya.” Guverinoma ya Siriya nayo yamaganye ibitero bya Isiraheli ivuga ko bigamije “kuyikurura” mu ntambara y’akarere kose. Kugeza ubu, Siriya yirinze kwivanga mu ntambara ya Isiraheli na Hamas. (AP, AFP)
Forum