Uko wahagera

Inama y'Uyu Mwaka Ihuza Ubushinwa n'Ibihugu by'Afurika Isize Iki?


Perezida Xi Jinping yifotoranya n'abayobozi b'ibihugu by'Afurika
Perezida Xi Jinping yifotoranya n'abayobozi b'ibihugu by'Afurika

Inama yahuje Ubushinwa n’ibihugu by’Afurika, mu cyumweru gishize yabuze gato ngo ibabarire imyenda bimwe muri byo biyibereyemo ariko yemera inkunga ya miliyari 50.7 z’amadolari y’Amerika, izatangwa mu buryo bw’imyenda n’ishoramali.

Iyi nkunga Ubushinwa bwemeye iraruta iyo bwemeye mu nama yo mu 2021 ariko iri munsi ya miliyari 60 z’amadolari bwemeye mu 2015 na 2018 muri gahunda yo kubaka umuhanda ubuhuza ibice binyuranye by’isi.

Muri iyi myaka yombi Ubushinwa bwatanze imali yo kubaka imihanda, ibiraro, na za gari ya moshi. Gusa, kuva mu mwaka wa 2019 Amafaranga yarashize bituma habaho idindira mu gukomeza kubyubaka ku mugabane w’Afurika.

Ubushinwa bwavuze ko iyi nkunga nshya izakoreshwa mu mishanga 30 y’ibikorwa remezo bizateza imbere imiyoboro y’ubucuruzi ariko ntibwatangaje ibyo bikorwa remezo ibyo ari byo.

Umugabane w’Afurika ugizwe n’ibihugu 54 bituwe n’abantu barenga miliyari, buri mwaka uba ufite igihombo cya miliyari 100 z’Amadolari y’Amerika mu byerekeye ibikorwa remezo. Ukeneye imihanda ihuza ibihugu biwugize kugirango gahunda y’Ubucuruzi wiyemeje ijye mu bikorwa.

Ihuriro ry’ubufatanye bw’ibihugu by’Afurika n’Ubushinwa ryatangiye mu mwaka wa 2000 ryashinze imizi mu mwaka wa 2013 ubwo hatangiraga umushinga wa Perezida Xi Jinping ugamije kubaka umuhanda uhuza ibihugu byo ku isi n’Ubushinwa.

Ubushinwa burashaka gukoresha iri huriro ry’abwo n’Afurika guha intera bakeba babwo barimo Amerika. Ubuyapani, n’ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi.

I Beijing, abadiplomate n’intumwa z’ibihugu binyuranye hirya no hino ku isi bahuriye mu ngoro mberabyombi ya rubanda hari abahagarariye ibihugu 50 by’Afurika, n’abayobozi bo mu Bushinwa barangajwe imbere na Xi Jinping bafatana ifoto y’urwibutso.

Forum

XS
SM
MD
LG