Uko wahagera

USA: Muri Leta ya Georgia Icyateye Umwana Kurasa Bagenzi be Ntikiramenyekana


Abantu basengera abarasiwe ku ishuli rya Apalachee riri muri leta ya Georgia
Abantu basengera abarasiwe ku ishuli rya Apalachee riri muri leta ya Georgia

Abakozi b’inzego z’iperereza muri Leta ya Georgia muri Leta zunze ubumwe z’Amerika barakora ubushakashatsi ku kuntu umwaba w’imyaka 14 yaba yarabonye imbunda yakoresheje ubwo yarasaga abantu ku ishuri yigaho ku wa gatatu w’iki cyumweru.

Uyu munyeshuri witwa Colt Grey w’imyaka 14 yarashe abanyeshuri babiri n’abarimu babiri akomeretsa abandi bantu icyenda ku ishuri rikuru rya Apalachee riri muri leta ya Georgia nkuko byemezwa n’inzego z’umutekano.

Inzego ziperereza kandi zirasuzuma niba harabeyeho ibimenyetso byashoboraga kuba imbuzi mbere y’uko icyo gikorwa kiba bashingiye ku bibazo baherukaga kubaza uyu mwana na Se.

Uyu munyeshuri na Se umubyara mu mwaka wa 2023 inzego z’umutekano zababajije ibyerekeye amakuru yagaragaye kuri interineti ku rubuga mpuzambaga rwa Discord aho umuntu yavugaga ko azasuka urusasu ku banyeshuri.

Abashinzwe umutekano bavuga ko uyu muhungu na se babihakanye bavuga ko atari bo babikwirakwije.

Se w’umwana yavuze ko afite imbunda akoresha mu guhiga ariko zifungiranye kandi umuhungu we atabasha gufungura aho ziri.

Forum

XS
SM
MD
LG