Abantu bane bahitanywe n’amasasu kw’ishuri rikuru ry’Apalachee muri Leta ya Georgia mu majyepfo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Ibitangazamakuru muri icyo gihugu bivuga ko usibye abo bane bishwe, abantu benshi bakomerekeye mu irasa ryabereye mu ishuri ryisumbuye rya Apalachee riri mu mujyi wa Winder. Abashinzwe umutekano basobanuye ibyabaye bavuga ko hari benshi bakomeretse ubwo barimo guhunga.
Umuntu ukekwaho icyaha arafunze, nk'uko ibiro bya sherifu wa komini ya Barrow, yabivuze mw’itangazo.
Mu kiganiro gito yagiranye n'abanyamakuru, Sheriff Jud Smith yagize ati: "Ibyo tubona inyuma yacu uyu munsi, ni igikorwa cya sekibi."
Smith ntabwo yemeje ko abantu bishwe, gusa yavuze ko hari “inkomere nyinshi” muri uko kurasa.
Umuvugizi w’amashuri muri komini ya Barrow, yavuze ko ibintu bisa n’ibyasubiye mu buryo, kandi ko abanyeshuri bohereje iwabo hagati mu munsi.
Amakuru ya televisiyo ABC yasubiyemo umutangabuhamya, umunyeshuri Sergio Caldera, avuga ko yari mu isomo ry’ubutabire, ubwo yumvaga urusaku rw’imbunda. Caldera, ufite imyaka 17 y’amavuko, yabwiye ABC ko mwarimu we yakinguye urugi undi mwarimu akirukira mw’ishuri aje kumubwira ngo avunire urufunguzo mu rugi, kubera ko “hari umuntu warimo kurasa”.
Igihe abanyeshuri n'abarimu bari bihishe mu cyumba, umuntu yahondaguye ku rugi rw’icyumba cy’ishuri, asakuza incuro nyinshi ngo bafungure. Ubwo guhondagura byahagararaga, Caldera yumvise urundi rusaku rw’amasasu n’abantu bavuza induru. Uyu munyeshuri yavuze ko nyuma, ishuri rye ryahungishirijwe mu kibuga cy’umupira w’amaguru.
Amashusho ya TV yafatiwe mu kirere yerekanaga imodoka zitwara abarwayi, hanze y’icyo kigo cy’ishuri ryisumbuye.
Televiziyo CNN yavuze ko yiboneye umurwayi ashyirwa muri kajugujugu yari yururukiye kuri iri shuri.
Ibiro bya sheferi byagize biti: "Inzego nyinshi zishinzwe kubahiriza amategeko n’abakozi bashinzwe kuzimya imiriro boherejwe kw’ishuri, nyuma y’uko bimenyekanye ko hari umuntu urimo kurasa.
Ibiro by’ikigo cy’Amerika gishinzwe ubugenzacyaha, FBI mu mujyi wa Atlanta, byohereje abakozi kuri iryo shuli kugirango bafashe abakora iperereza kuri icyo gitero.
Perezidansi y’Amerika mw’itangazo yavuze ko Perezida Joe Biden, yavuganye n’abanyamakuru iby’iri rasa, "kandi ko ubuyobozi bwe buzakomeza gukorana n'abayobozi bo ku rwego rw’igihugu, urwa Leta n’abayobozi bo ku nzego z’ibanze, uko bazagenda barushaho kumenya andi makuru”.
Forum