Umuyobozi mukuru mw’ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS, ukorera ku butaka bw’abanyepalestina, ejo kuwa kane, yavuze ko igisirikare cya Isiraheli n’umutwe w’abarwanyi b’abanyepalestina, Hamas, bemeye uturere dutatu dutandukanye, tuzahagarikwamo imirwano mu ntara ya Gaza.
Ibyo mu rwego rwo gutuma abana bagera mu 640.000 babashe guhabwa urukingo rw’indwara y’imbasa. Rik Peeperkorn, yatangaje ko gahunda y’ikingira, igomba gutangira ku cyumweru. Yavuze ko ayo masezerano, ari ayo guhagarika imirwano hagati ya saa kumi n'ebyiri za mu gitondo na za cyenda z’amanywa.
Uwo mutegetsi wa OMS yavuze ko ibikorwa by’ikingira bizatangirira muri Gaza rwagati, muri iyo minsi itatu y’ihagarikwa ry’ mirwano, hanyuma bagakomereza mu majyepfo ya Gaza, ahazaba indi minsi itatu y’agahenge, hakazakurikiraho amajyaruguru ya Gaza.
Peeperkorn yongeyeho ko hari amasezerano yo kwongera igihe cy’ihagarikwa ry’imirwano mu rwego rw’ubutabazi ho, undi munsi muri buri karere, igihe byaba ngombwa. (Reuters)
Forum