Nyir'urusengero muri Uganda, arimo gukorwaho iperereza ku bitambo by'abantu, nyuma y’uko havumbuwe ibihanga 24 kuri icyo kibanza kiri mu nkengero z'umurwa mukuru Kampala.
Ibyabonetse ku cyumweru bibaye nyuma y'ukwezi kumwe gusa, habonetse ibindi bihanga 17, harimo n'iby’abana byataburuwe mu tundi duce. Abofisiye mu gipolisi cya Uganda, bakoze umukwabu ku rusengero rwa Godfrey Ddamulira, bahareye ku makuru yatanzwe n’abaturanyi, maze bavumbura ibihanga byari bitabye muri iyo nyubako.
Ddamulira, uvuga ko ari umuvuzi gakondo, yafunzwe kuwa mbere, kandi yarimo gufasha polisi mu iperereza. Arimo gukorwaho iperereza, hakurikijwe itegeko rya Uganda ryo mu mwaka wa 2020, rikumira kandi rikabuza ibitambo by’abantu, aho bishobora kumuviramo igifungo kirekire cyangwa akaba yahanishwa igihano cyo kwicwa. Gushakisha byari bigikomeje. Nta bindi bisobanuro byatanzwe ku bijyanye n’ibihanga byabonetse. (AFP)
Forum