Mu Rwanda, umuryango wa Uzziel Ntakirutimana wo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza uramutabariza ushaka kumenya irengero rye.
Abavandimwe be bavuga ko hashize icyumweru atwawe n’abantu bambaye imyenda ya gisirikare ariko batazi aho bamujyanye.
Umufasha we Madamu Eliyana Mwarakoze yavuze ko atarabona umugabo we kuva mu ijoro ryo ku itariki ya 21 z’uku kwezi.
Avuga ko umugabo we muri uyu mwaka yaketsweho byaha bya jenoside yabereye mu gace k’iwabo mu Rutsiro. Uko abisobanura avuga ko umugabo we yabiburanye inkiko zikabimugiraho umwere.
Ijwi ry’Amerika rivugana na Bwana Patrick Munyamahoro Muhizi uyobora umurenge wa Boneza yatwemereye koko ko umuryango wa Ntakirutimana wamwituye umugezaho iby’ishimutwa rye.
Uyobora umurenge wa Boneza avuga ko Ntakirutimana atagizwe umwere ku byaha bya jenoside akekwaho, ahubwo ko yabaye afunguwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 urubanza rutaraburanishwa mu mizi.
Ku ruhande rwa Madamu Mwarakoze, uyu agasaba ko abamutwariye umugabo bamukura mu gihirahiro bakamumenyesha irengero rye.
Ijwi ry'Amerika ryifuje kumenya icyo ubuvugizi bw’igisirikare cy’u Rwanda n'urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB bivuga ku mpungenge z'umuryango wabuze uwayo ntihagira n'umwe usubiza ubutumwa twaboherereje.
Forum