Abasirikari umunani b’ingabo z’igihugu muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo, FARDC, bakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rukuru rwa gisirikare rw’intara ya Kivu ya ruguru. Barashijwa guteza umutekano muke mu baturage, kwica, no kwiba imitungo ya rubanda ndetse no kugurisha imbunda ku mitwe yitwaje intwaro.
Abo basirikare bose uko ari umunani bakatiwe nyuma y’urubanza rwatangiye kuva ku itariki 14 ukwezi kwa karindwi uyu mwaka, rukaba rwasojwe kuri uyu wa kabiri mu rukiko rukuru rwa gisirikare.
Aba basirikare biganjemo abari mu matsinda atandukanye ya FARDC arimo na Garde Republicaine, itsinda rishinzwe kurinda umutekano w’umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakomeye. Abo bose bakoreraga muri teritware ya Nyiragongo.
Ku munsi wa nyuma w’urubanza, ubushinjacyaha bwabanje kubasomera indangagaciro umusirikare wa leta akwiye kugenderaho yaba ari mu kazi ke ka buri munsi cyangwa mu kiruhuko.
Aba basirikare bahamwe n’ibyaha bitandukanye byiganjemo guhungabanya umutekano w’abaturage bari mu duce bayobora, kwica no kwiba imitungo y’abaturage no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Harimo kandi aba ofosoye bashinjwa kuba barategetse abo bayobora kwica abasivile barenga 40. Ubwicanyi bwakorewe muri lokalite na sheferi zitandukanye za teritware ya Nyiragongo n’igice kimwe cy’umujyi wa Goma gihana umupaka n’iyi teritwari.
Nkuko byemejwe n’ubushinjacyaha ni ubwicanyi bwakozwe kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu uyu mwaka.
Abahamwe n’ibyaha bahise bahanishwa igihano cy’urupfu nkuko byanzuwe n’urukiko.
Bamwe mu bagize imiryango yakozweho n’ubwo bwicanyi bari baje mu rukiko bashimye cyane ubutabera kuba bwarashoboye gukurikirana ikirego kugeza aho abaregwa bakatiwe.
Uburyo uru rubanza rwasojwe byashimishije abatari bake mu baturage ba teritware ya Nyiragongo aho ibyo byaha byose byakorewe cyane ko bavuga ko ibyaha nkibi bimaze guhitana ubuzima bw’abaturage benshi.
Aba baturage basaba ubutabera gukurikirana abandi bakomeje kwihisha inyuma y’ibyaha by’intambara ariko batarashyikirizwa ubutabera ngo baryozwe ibyo bakoze.
Abagize imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Kongo bo bavuga ko igihano cy’urupfu gikenewe cyane mu ntara ya Kivu ya ruguru kubera ari imwe mu ntara aho FARDC ihonyanga uburenganzira bwa rubanda rugufi.
Bimwe mu byaha byahamwe abaregwaga, ni ukugurisha imbunda imitwe yitwaje intwaro itazwi na leta ndetse bakazikwirakwiza mu baturage. Ibituma ubwicanyi buzamuka ku rwego rwo hejuru. Kubera iyo mpamvu abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo babona ko ibyo byose ari ibyaha leta igiramo uruhari rukomeye cyane.
Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bwa FARDC buvuga kuri ibyo bihano byahawe abo basirikare ariko ntabwo byadukundiye. Twahamagaye Koloneli Ndjike Kaiko umuvugizi wa FARDC atubwira ko aza kudusubiza nyuma y’isaha imwe. Ariko kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru yari ataradusubiza.
Kuva aho intambara z’uburiye mu burasirazuba bwa Kongo, umubare w’abasirikare bakatirwa iginao cy’urupfu wakomeje kugenda wiyongera cyane aho usanga bose bashinjwa ibyaha bimwe byo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Forum