Mu Rwanda, umuryango w’uwitwa Faransisiko Saveri Mutuyemungu utuye mu mujyi wa Kigali urasaba inzego zibishinzwe kuwufasha bakamenya irengero rye. Uravuga ko yashimuswe mu cyumweru gishize n’abantu batabashije kumenya.
Amakuru y’ibura rya Bwana Faransisiko Saveri Mutuyemungu, Ijwi ry’Amerika yatangiye kuyamenya kuva mu mpera z’icyumweru gishize. Umuryango we uvuga ko Mutuyemungu yashimuswe n’abantu bane bari mu modoka y’umweru kuwa Kane w’igishize, ku manywa y’ihangu, mu ma saa yine za mu gitondo.
Umugore we Beyata Musengimana akavuga ko bamufashe bamusanze I Kabuga aho yari amaze iminsi akora akazi ko kubakisha amazu. Ni amakuru yahawe n’abakozi bakorana n’umugabo we. Mutuyemungu yakoreraga akazi i Kabuga ariko ataha i Nyagatovu mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo.
Madamu Musengimana avuga ko abo bantu bamutwariye umugabo bamubwiraga ko yari amaze iminsi avugana n’undi mugabo ku makuru y’umugore wari umaze iminsi yibwe.
Musengimana, agasobanura ko umugabo we abamufashe cyangwa abamufatishije batigeze bamushyira uwo mugore bavuga ko yibwe. Asobanura ko kuva ubwo atazi irengero ry’umugabo we. Yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ari mu gihirahiro.
Ku bw’uyu mubyeyi uvuga ko umugabo we nta kindi yakekwagwaho, agasanga kibaye kinahari abamutwaye bagombye kukimugaragariza binyuze mu nzira z’ubutabera.
Ijwi ry’Amerika ryanavuganye na Bwana Simon Bikorimana ari we wakoreshaga Mutuyemungu. Uyu avuga ko yamukoreshaga nk’umufundi uzi kubaka ariko ko nta kindi cye yari azi. Yaduhamirije ko bamutwariye umufundi adahari.
Ijwi ry’Amerika ryashatse umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ntibyadukundira. Kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere kugeza ubwo tubagezaho iyi nkuru, Bwana Thierry Murangira ntiyitabye telefone ye ngendanwa ntiyanasubiza ubutumwa bugufi twamwoherereje ubwo twateguraga iyi nkuru.
Telefone twahawe n’umuryango wa Mutuyemungu uvuga ko bamutwaranye, twayihamagaraga tukumva itakiri ku murongo. Amakuru Ijwi ry’Amerika ryamenye aremeza ko mu bubakanaga na Mutuyemungu, ntawabashije gufata Pulaki z’iyo modoka yamutwaye.
Ku miryango iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu, si rimwe si kabiri, abantu babura ababo bikarangira bagaragaye ko bafitwe n’inzego z’umutekano. Umuryango Human Rights Watch ufite icyicaro cyawo muri Amerika, yakunze gutunga agatoki ubutegetsi bw’u Rwanda ko bunyereza abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni ingingo u Rwanda rwamaganiye kure, igihe cyose yazamuwe.
Forum