Isiraheri yaraye igabye ibitero byinshi mu majyepfo ya Libani ivuga ko byari bigamije kuburizamo umugambi w’umutwe wa Hezbollah wo kugaba ibitero ku butaka bwa Isiraheri.
Uyu mutwe na wo ariko uvuga ko wahise urasa za roketi na drone kuri Isiraheri mu rwego rwo kwihora no guhorera umuyobozi wabo Fouad Shukur wishwe n’ibitero bya Isiraheri mu mujyi wa Beirut mu kwezi gushize.
Ibi bitero byabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu byari byahagaze mu gitondo cyo ku cyumweru.
Izo mpande uko ari ebyiri zatangaje ko ibyo bitero byibasiye cyane ibirindiro bya gisirikari ku mpande zombi.
Amakuru ava muri Libani avuga ko ibisasu bya Isiraheri byahitanye abantu batatu. Isiraheri yo ivuga ko ibitero bya Hezbollah bitagize icyo byangiza cyangwa uwo bikomeretsa.
Mu ijambo yavugiye mu nama y’abaministiri yateranye kuri iki cyumweru, ministiri w’intebe wa Isiraheri Benjamin Netanyahu yavuze ko ingabo z’igihugu zasenye ibisasu byinshi byagabwe mu majyaruguru y’igihugu.
Yagize ati: “Twiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo turengere igihugu cyacu, dusubize abatuye mu majyaruguru y’igihugu mu ngo zabo amahorokandi uzatugirira nabi - tuzamugirira nabi.”
Hagati aho, kuri iki cyumweru Misiri yakiriye inama y’abahuza mu kibazo cya Isiraheri na Gaza igamije gusaba ihagarikwa ry’intambara mu ntara ya Gaza imaze hafi amezi 10.
Iyi nama irimo William Burns, umuyobozi mukuru w’ibiro by’ubutasi bya Leta zunze ubumwe z’Amerika,CIA, Ministiri w’Intebe wa Katari Mohammed bin Abdulrahman Al Thani n’umuyobozi w’ibiro bishinzwe iperereza muri Misiri, Abbas Kamel.
Byari biteganijwe ko David Barnea, umuyobozi wa Mosad, ibiro bishinzwe ubutasi muri Isiraheri, nawe yitabira iyo nama.
Forum