Umwami Muhamed VI wa Maroke yatanze imbabazi ku bantu hafi 5000 bari barahamijwe icyaha cyo guhinga urumogi mu buryo butemewe n'amategeko. Byatangajwe na ninisteri y’ubutabera y’icyo gihugu.
Igikorwa cyo kubabarira aba bahinzi kigamije kubashishikariza guhinga urumogi mu buryo bwemewe n’amategeko bityo rugafasha mu kuzamura igihugu no guteza imbere ubukungu bwacyo nkuko bitangazwa na Mohammed El Guerrouj ushinzwe ibikorwa by’iki gihingwa mu gihugu.
Maroke ni igihugu kizwiho ubuhinzi bw’urumogi kigurisha mu mahanga rugakorwamo imiti ariko kuva mu 2021 nticyemera ko rwakoreshwa mu buryo bwo kwishimisha. Mu mwaka wa 2023, cyasaruye toni 294 z’urumogi nkuko byemezwa n’inzego z’ubutegetsi.
Abantu bakabakaba miliyoni ebyiri batuye mu majyaruguru ya Maroke aho urumogi ruhingwa cyane. Kuva kera rwarahahingwaga kandi rukanyobwa n’abaturage akenshi baruvanze n’itabi.
Itegeko ryo mu 2021 ryari rigamije kurinda aba bahinzi abakora za magendu ahubwo bakongera amafaranga barukuramo barwohereje mu mahanga mu buryo bwemewe n’amategeko cyane cyane muri iki gihe igiciro cyarwo ku isoko mpuzamahanga cyazamutse.
Forum