Ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC, kuri uyu wa kabiri, cyatangaje ko Repubulika ya Demokarasi ya Kongo n’ibindi bihugu by’Afurika, bishobora mu minsi mike, gutangira gukingira indwara y’ubushita bw’inkende.
Africa CDC gikomeje gukorana n’ibihugu birimo icyorezo cy’iyi ndwara ku bijyanye n’ibikoresho n’uburyo bw’itumanaho, kugirango hazabashe gutangwa doze z’inkingo byitezwe ko ziri hafi kuhagera. Ibi byemejwe n’ikigo cy’umuryango w’ubumwe bw’uburayi gikora inkingo, Bavarian Nordic BAVA, Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubuyapani.
Ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS, mu cyumweru gishize ryatangaje ko ubushita bw’inkende ari ikibazo cyihutirwa ku buzima rusange ku isi, ku nshuro ya kabiri mu myaka ibiri, mu gihe ubwoko bushya bw’iyi ndwara, bukwirakwira vuba cyane muri Afurika.
Mu kiganiro, umuyobozi mukuru wa CDC, muri Afurika, Jean Kaseya yagize ati: "Ntabwo twatangiye gutanga inkingo. Tuzatangira mu minsi mike, tuzi neza ko ibintu byose biri ku murongo. Mu mpera z'icyumweru gitaha, inkingo zizatangira kugera muri Repuburika ya demokarasi ya Kongo no mu bindi bihugu".
Uyu muyobozi yakomeje agira ati: "Tugomba kumenya neza ko abazaduha inkingo n’ibikoresho biteguye, kugirango zizabashe kubikwa neza kandi zitangwe neza ku bantu bazikeneye.
Yavuze ko ubushakashatsi ku mikorere y’inkingo zitandukanye buzakomeza muri Afurika, mu gihe zizaba zirimo gutangwa. Bityo ibihugu bizasobanukirwe neza n’inkingo ziboneye, hakukikijwe uko ibintu bihagaze mu gihugu nyirizina.
Mu cyumweru gishize, ibihugu by'Afurika byatangaje ko abandi bantu barenga 1.400 banduye indwara y’ubushita bw’inkende. Africa CDC yagagaraje ko kuva iyo ndwara itangiye, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, mu bihugu 12 by’Afurika, habonetse abarwayi bagera ku 19.000.
Abarwayi biyongereye ibirenze 100% mu gihe kimwe n’umwaka ushize, kandi Kaseya yavuze ko hakiri kare, kugirango babe bavuga ko ikibazo cy’ubushita bw’inkende ku mugabane w’Afurika, cyaba kirimo kujya mu buryo. (Reuters)
Forum