Ku uyu wa Kabiri, Uganda yavuze ko abakomando b’abasirikare, bashenye inkambi za Joseph Kony, umuyobozi wahunze w’umutwe wa Lord Resistance Army (LRA), ubu wihishahisha, muri Repubulika ya Santrafurika.
Ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) zavuze ko iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n’ingabo zaturutse muri Sudani y’epfo no muri Santrafrika. Zashenjye inkambi eshatu ziri mu burasirazuba bw’igihugu hafi y’umupaka wa Sudani.
Ku rubuga X, rwahoze rwitwa Twitter, UPDF yagize iti: ibisigisigi bya LRA biracyahungira muri Santrafurika n’ahandi ku mugabane w’Afurika kandi bazahigwa. Keretse nibishyira mu mabonko y’abayobozi kugirango, binyure mu nzira nziza kandi basubizwe mu buzima busanzwe. Naho ubundi bazakomeza gufatwa nk’abagizi ba nabi”.
Kony ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI), kubera ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bya LRA, imaze igihe kinini yarakangaranyije abantu mu bihugu byinshi by’ Afurika.
Umutwe wa LRA wahitanye abantu barenga 100.000 kandi ushimuta abana 60.000 bagizwe abacakara bakoreshwa imibonano mpuzabitsina, bahatirwa kujya mu gisirikare no gutwaza abasirikare ibikoresho. (AFP)
Forum