Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken baraganira ku buryo bwo gutera imbere ibiganiro byo guhagarika intambara mu ntara ya Gaza.
Perezidansi ya Misiri yavuze ko abo bategetsi bombi bahuriye i Kayiro kuri uyu wa kabiri, kugira ngo baganire ku bijyanye no guteza imbere imishyikirano yo guhagarika imirwano muri Gaza.
Perezida Sisi yaburiye ko hari ibyago bikomeye by’uko intambara yo muri Gaza, yagera mu karere kose, mu buryo "bigoye kwiyumvisha". Uyu muyobozi yongeyeho ati: "Guhagarika imirwano muri Gaza, bigomba kuba intangiriro yo kwemera ku rwego mpuzamahanga Leta ya Palesitina no gushyira mu bikorwa igisubizo cya leta ebyiri, mu gihe iyi ari intambwe y’ibanze yatuma haba umutekano mu karere”.
Minisitiri Blinken yari i Kayiro agerageza ibishoboka byose mu karere, kugirango imirwano izabashe guhagarara mu ntara ya Gaza n’amasezerano yo kurekura abagizwe ingwate, agerweho, mu biganiro biteganyijwe mu cyumweru gitaha. Cyakora hari ibintu by’ingenzi byinshi bitumvikanwaho, bitarabasha gukemuka. (Reuters)
Forum