Guverinoma ya Kenya irateganya kugarura undi mushinga w'itegeko w’imisoro n’amahoro iri mu byateje imyivumbagatanyo ikomeye mu kwezi kwa Gatandatu gushize, ihitana abantu byibura 50.
Ni minisitiri w’imali mushya, John Mbadi, wabitangaje mu kiganiro yahaye televiziyo yigenga, Citizen TV ikorera muri icyo gihugu.
Mbadi ni umwe mu ba ministiri bane batavuga rumwe na Perezida William Ruto binjiye muri guverinoma ivuguruye iherutse kujyaho.
Avuga ko umushinga w’itegeko uvuguruye, guverinoma itarageza ku nteko ishinga amategeko, uteganya gusarura byibura amashilingi agera kuri milayari 150, ni nko kuvuga amadolari miliyari 1.2. Azava ku misoro n’amahoro azaturuka ku byankenerwa byibura 49, birimo ibyangiza ibidukikije nka za plastike.
Guverinoma ya Kenya isobanura ko iyakeneye kugirango ibashe kongera imishahara imwe n’imwe, nk’iy’abarimu, no kwishyura byihutirwa imyenda igihugu gifitiye amahanga, arimo Ubushinwa, Banki y’isi yose, n’Ikigega mpuzamahanga cy’imali, FMI.
Abarwanya izamuka ry’imisoro bahise batangira kwinubira ibyo minisitiri Mbadi yatangaje. Bavuga ko guverinoma igiye kongera gukora ikosa.
Kuri bo, ni hahandi nabyo bizatuma ubuzima bukomeza guhenda kurushaho. Bavuga ko biteguye gusubira mu myigaragambyo, yakozwe cyane cyane n’urubyiruko.
Forum